Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ambasaderi wazo mushya mu Rwanda.
Kuwa 21 Nyakanga 2026, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje Nicholas Checker wigeze kuba umukozi w’ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (CIA) nka Ambasaderi mushya w’iki gihugu mu Rwanda.
Itangazwa ry’uyu mugabo, ryohererejwe Sena y’iki gihugu kugira ngo ibanze imwemeze. Mu gihe yahabwa uyu mwanya mu buryo budasubirwaho, yaba asimbuye Eric Kneedler wari warashyizweho na Perezida Joe Biden muri Kanama 2022, ariko Sena ikamwemeza bidasubirwaho muri Nyakanga 2023, agatangira inshingano ze mu Kwakira ko muri uwo mwaka.
Eric Kneedler, yakuwe mu nshingano muri Mutarama uyu mwaka, nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, akoze impinduka mu bubanyi n’amahanga bw’igihugu cye, agasaba abambasaderi ba Leta zunze ubumwe za Amerika mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda bashyizweho n’uwo yasimbuye ari we Joe Biden gusubira igitaraganya i Washington D.C.
Mbere y’uko Ambasaderi runaka ashyirwa mu nshingano, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, abanza kumuha Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga kugira ngo ibanze imwemeze. Iyo imwemeje, iryo tora rijyanwa ku rwego rwa Sena yose ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Iyo uwo Ambasaderi atowe ku majwi menshi y’abagize Sena, ni bwo aba ahawe bidasubirwaho inshingano zo guhagararira Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga runaka.
Mbere yo kujya mu rwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinze ububanyi n’amahanga, Nicholas Checker yabanje kuba umukozi w’urwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (CIA) kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu mwaka wa 2025.
Muri icyo gihe cyose, Checker yahawe ubutumwa n’iki kigo ku bibazo bitandukanye birimo ibyo mu Burasirazuba bwo hagati, ibyo mu ihembe rya Afurika, ndetse yanakoze mu biro by’uru rwego rushinzwe iby’imirimo y’inteko ishinga amategeko.
Si ibyo gusa kandi, kuko yanabaye umunyamabanga wungirije w’inama nkuru y’umutekano mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Donald Trump.
Kuri ubu, Nicholas Checker ari mu mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe ibibazo by’Amajyepfo ya Afurika n’ubufasha bugenerwa ako gace mu rwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinzwe ububanyi n’amahanga. Mbere yo kujya muri uwo mwanya, yayoboraga ibiro bishinzwe Afurika muri uru rwego.
Nicholas Checker, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mateka n’ubumenyi bwa Politiki yakuye muri Kaminuza ya Wisconsin, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo y’umutekano yakuye muri Kaminuza ya Georgetown.
Eric Kneedler wamubanjirije mbere yo kuba Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yabanje kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika i Nairobi muri Kenya, aho yanabaye Chargé d’Affaires.
Kneedler kandi, yanabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Politiki muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika iri i Bangkok mu gihugu cya Thailand, akora mu gisata cya Politiki muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika iri i Jakarta muri Indonesia, n’iyindi mirimo itandukanye ijyanye n’ububanyi n’amahanga.