Gusora ni igikorwa kigaragaza agaciro duha Igihugu- Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko umusaruro w’umusoro n’amahoro ufasha mu kuziba icyuho cy’inkunga z’amahanga.

Gusora ni igikorwa kigaragaza agaciro duha Igihugu- Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, tariki  12 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gushimira abasora, cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

 

RRA yatangaje ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2024-2025, bakusanyije amafaranga y’u Rwanda agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro, angana na miliyari 3.099 Frw ku ntego bari bafite yanganaga na miliyari 3.041 Frw.

 

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yashimye umusanzu abasora bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu, yemeza ko gusora atari inshingano za buri wese ahubwo byerekana agaciro gahabwa igihugu.

Ati “Gusora ni igikorwa kigaragaza agaciro duha Igihugu. Twibuke ko urugendo rwo kwigira k’u Rwanda atari inshingano z’abantu bake; ni umurimo wa twese. Umusoro wawe n’uwanjye ni yo nzira iduha kugera ku bwigenge nyabwo.”

Yashimangiye kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izi ko gusora bidakwiye kuba umutwaro ku Baturarwanda ari yo mpamvu hazakomeza gukorwa impinduka mu misoro.

Ati “Leta y’u Rwanda irabizi neza ko gusora neza bidakwiye kuba umutwaro ku basora. Ni muri urwo rwego, Guverinoma izakomeza kunoza uburyo bw’imisorere binyuze mu gukomeza kunoza ikoranabuhanga mu misoro, gukuraho imbogamizi mu by’amategeko n’imiyoborere.”

 

RRA yatangaje ko gifite intego yo gukusanya arenga miliyari 3.728 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yatangaje ko mu mezi atanu ashize guhera muri Nyakanga kugera mu Ugushyingo 2025, hakusanyijwe imisoro ingana na 1.456,3 Frw mu gihe akusanyirizwa uturere n’Umujyi wa Kigali ari miliyari 39,4 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Francoise, yashimangiye ko abikorera biyemeje gukomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Gutanga imisoro ni ishema ku Munyarwanda wese no kubashoramari bava mu bihugu bitandukanye kuko byatwaguye mu bitekerezo no mu buryo bwo gusobanukirwa uruhare rwacu mu kwiyubakira igihugu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashimangiye ko u Rwanda rwihaye gahunda yo kwigira binyuze mu gukusanya imisoro.

 

 

Share