Perezida Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe kugenzura no guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame hamwe na Marc Benioff, umwe mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce akaba ari na we muyobozi wacyo kuri ubu, ni bo bagizwe abayobozi bakuru ba Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe kugenzura no guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI).

Perezida Paul Kagame, yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe kugenzura no guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.

Uretse kuba yagizwe umwe mu bayobozi bakuru b’iyi Komisiyo, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bantu 44 bayishinze, aho yashyizweho ikorera mu mutaka w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe itumanaho (ITU).

 

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa ITU Doreen Bogdan-Martin, we yagizwe umuyobozi mukuru wungirije w’iyi Komisiyo.

 

Perezida wa Estonia Alar Karis ndetse n’uwa Iceland Halla Tómasdóttir na bo bari mu bagizwe abanyamuryango bayo.

 

Abandi banyamuryango ba Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe kugenzura no guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), , ni abayobozi baturutse muri za Guverinoma zitandukanye, mu bigo byigenga ndetse no mu miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta.

 

Nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu ari byo Village Urugwiro byabitangaje, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, azitabira inama yo gutangiza iyo Komisiyo i Jeneva mu Busuwisi, aho abazayitabira bazaganira ku hazaza h’ubwenge buhangano mu nama y’umuryango wa ITU yiswe Inama Mpuzamahanga ku gukoresha ubwenge buhangano neza 2026, ikaba yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 7 Nyakanga, ikazasoza imirimo yayo tariki 10 Nyakanga 2026.

 

Komisiyo ishinzwe kugenzura no guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), yashizweho n’umuryango w’abibumbye binyuze mu muryango wa ITU mu rwego rwo guhuriza hamwe abayobozi ba za Leta, ab’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, mu rwego rwo gusuzuma ibibazo biri mu gukoresha nabi ubwenge buhangano muri iki gihe isi ikataje mu iterambere, ndetse no kubishakira ibisubizo.

 

Intego y’iyo Komisiyo, ni ugushyiraho ingamba zihamye mu rwego rwo gutuma abantu bongerera icyizere baha ubwenge buhangano, gushyigikira imishinga igamije guhanga udushya, ndetse no kugenzura neza niba inyungu zituruka mu ikoranabuhanga zigira uruhare mu iterambere ry’isi yose.

 

Abanyamuryango b’iyo Komisiyo, bazarebera hamwe kandi ibisubizo bizatuma iterambere ry’ubwenge buhangano rigera kuri bose kandi mu buryo budaheza.

 

Mu nama y’iyo Komisiyo kandi, abanyamuryango bayo bazaboneraho gushyiraho ibikorwa by’ibanze byayo birimo kongera ubufatanye mpuzamahanga, kwagura uburyo abantu bashobora kugera ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ndetse no kurebera hamwe imbogamizi ziterwa n’iterambere riri kwihuta ry’ubwenge buhangano.

 

Intego ya mbere y’iyo Komisiyo, ni ugushyiraho ingamba zihamye zizatuma habaho igabanuka ry’ubusumbane mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane ko umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU) ugaragaza ko miliyari 2.2 z’abantu ku isi yose batagerwaho na Murandasi, ibituma batagerwaho n’iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho harimo n’ubwenge buhangano.

 

Imwe mu migabo n’imigambi y’iyo Komisiyo kandi, ni ugutuma ubwenge buhangano buba igikoresho cyo kugaragaza ibibazo isi ikomeje guhura na byo aho kongera ubusumbane bugaragara cyane cyane mu baturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Share