Abahanzi bataramiye abitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi ntibishyuwe

Abahanzi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga barimo Madonna, Justin Bieber, BTS na Shakira ntibishyuwe nyuma yo gutaramira abitabiriye n’abakurikiye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, nubwo igitaramo cyabo cyabaye kimwe mu byarebwe n’abantu benshi ku isi.

Abahanzi bataramiye abitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi ntibishyuwe

Aba bahanzi bataramye mu gitaramo cya mbere cya FIFA World Cup Halftime Show, cyabereye mu kiruhuko hagati cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. Nubwo benshi bakekaga ko bazahabwa akayabo k’amafaranga menshi kubera ubwamamare bwabo, bemeye gutaramira ku bushake batishyuwe amafaranga namake

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa FIFA n’umuryango Global Citizen mu rwego rwo gukusanya inkunga izashyirwa mu kigega kigamije guteza imbere uburezi bw’abana ku isi. Kuba aba bahanzi bemeye kuririmba nta gihembo bahawe byari uburyo bwo gushyigikira uwo mushinga w’ubugiraneza no gukangurira abandi kugira uruhare mu kuwutera inkunga.

Nubwo batahawe amafaranga yo gutarama ariko FIFA yishyuye ibyakenewe byose mu gutegura igitaramo birimo urubyiniro, ibikoresho bya tekiniki, amatara, amajwi n’ibindi byifashishijwe kugira ngo igitaramo kigende neza.

Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru batangajwe no kumenya ko abahanzi bakomeye nka Madonna, Justin Bieber, BTS na Shakira bemeye gutaramira ku buntu mu rwego rwo gushyigikira igikorwa kigamije guteza imbere uburezi ku isi.

Share