Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 Cyatangiye Mu Birori Bidasanzwe Muri Mexique
Ku wa 11 Kamena 2026, Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 cyatangiye ku mugaragaro muri Mexique mu birori by’akataraboneka byahuje abakunzi b’umupira w’amaguru baturutse impande zose z’isi. Ibirori byo gutangiza iri rushanwa byabereye kuri Stade Azteca yo mu Mujyi wa Mexico City, aho umuco, umuziki n’ubumwe bw’ibihugu byagaragajwe mbere y’umukino wa mbere.
Abahanzi batandukanye b’ibyamamare basusurukije imbaga yari yitabiriye ibyo birori. Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo yatanze igitaramo cyashimishije benshi, mu gihe abandi bahanzi bagaragaje imbyino n’indirimbo byerekana imico itandukanye yo hirya no hino ku isi. Ibi byagaragaje intego y’Igikombe cy’Isi yo guhuza abantu b’amoko n’ibihugu bitandukanye binyuze muri siporo n’imyidagaduro.
Nyuma y’ibirori, ikipe y’igihugu ya Mexique yakinnye umukino wo gufungura irushanwa ihura na Afurika y’Epfo. Mexique yishimiwe cyane n’abafana bayo nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2–0. Uwo mutsindo wayihaye intangiriro nziza mu Itsinda A ndetse wongera ibyishimo mu bafana bayo.
Mu yindi mikino yamaze gukinwa, Ubudage bwanyagiye Curaçao ibitego 7–1, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitsinda Paraguay ibitego 4–1, mu gihe Brésil yanganyije na Maroc igitego 1–1. Ecosse na yo yatsinze Haiti igitego 1–0, naho u Buholandi bunganya n’u Buyapani ibitego 2–2 mu mukino wari urimo guhangana gukomeye
Mu gihe imikino ikomeje, abakunzi b’umupira bategereje indi mikino n'amatsiko , ibihe bitazibagirana ndetse n’inkuru zizandikwa mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Iri rushanwa rihuje amakipe 48 kandi ririmo kubera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Biteganyijwe ko rizaba Igikombe cy’Isi kinini kurusha ibindi byose byabayeho. Abafana ku isi yose bakomeje gukurikirana uko amakipe yabo yitwara mu rugendo rwo guhatanira igikombe gikomeye kurusha ibindi mu mupira w’amaguru.