Kenya: Inzu y’Amagorofa Yaguye, Biteza Impungenge ku Bari Bayirimo.

Mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026, ahagana saa saba z’amanywa ku masaha yo muri icyo gihugu, ni ukuvuga saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, inzu y’amagorofa 12 yari icyubakwa yaguye, hahita hatangira ibikorwa by’ubutabazi, aho bikekwa ko benshi bari munsi y’ibinonko.

Kenya: Inzu y’Amagorofa Yaguye, Biteza Impungenge ku Bari Bayirimo.

Iyo nzu, yubakwaga mu gace ka Eastleigh gaherereye mu murwa mukuru Nairobi, aho inzego z’ubutabazi zahise zihutira kugera aho iyo mpanuka yabereye, ndetse n’abaturage benshi bakaba bageze aho hantu.

Ibiro by’umukuru w’umujyi wa Nairobi, byemejwe ko hari abantu bari munsi y’ibinonko, nubwo umubare w’abo bantu utaramenyekana kugeza ubwo iyi nkuru yategurwaga.

Ibiro by’umuyobozi w’umujyi wa Nairobi Johnson Sakaja, byatangaje ko igorofa ryo hasi ryari ryuzuye abantu benshi ubwo iyo mpanuka yabaga.

Amashusho yakwirakwiriye, agaragaza umuntu uri gucukura agerageza gukuraho ibisigazwa by’amabuye, ari na ko abakora akazi k’ubutabazi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo barebe niba hari uwo basanga akirimo akuka. 

Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye iyo mpanuka, ndetse ntiharanamenyekana inkomere cyangwa abahitanywe na yo.

Nyuma y’iyo mpanuka, hari bamwe mu banyakenya batangiye kugira impungenge ku bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Nairobi byagenewe imyubakire.

Share