Inyubako y’Inkundamahoro Yafunzwe by’Agateganyo.

Kuwa 8 Kanama 2026, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafunze by’agateganyo inyubako y’Inkundamahoro, kubera ko abashinzwe kuyicunga bananiwe kubahiriza amabwiriza y’isuku, kuyicungira umutekano no kurengera ibidukikije muri rusange.

Inyubako y’Inkundamahoro Yafunzwe by’Agateganyo.

Itangazo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwashyize hanze, ryerekana ko hagati ya Gicurasi na Kanama, ubu buyobozi bwagiye bwereka abacunga iyi nyubako ibitagenda neza, ndetse bwanaboneyeho kubasaba Gufata ingamba zituma Amakosa yagaragajwe akosorwa.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, bwerekanye ko kugeza ubu hari ibitarakosowe. By’umwihariko, ikibazo gikomeye cyabaye kuwa 7 Kanama 2026, ni ikijyanye n’imicungire y’amazi akoreshwa mu bwiherero, aho umujyi wa Kigali wagaragaje ko ayo mazi ava mu bwiherero agahita ameneka uwo mwanya mu bishanga. 

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umujyi wa Kigali riragira riti, “Iyi nyubako izakomeza kuba ifunzwe kugeza igihe amakosa yose yagaragajwe azaba yarakosowe, kandi hakabanza kubaho igenzura rikozwe n’inzego zibifitiye ububasha.”

Muri iryo tangazo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, bwasabye ubuyobozi bw’iyi nyubako gukosora vuba amakosa yose yagaragajwe kugira ngo iyi nyubako izafungurwe vuba bishoboka, cyane ko hari benshi bayikoreramo ubucuruzi bubatunze bo n’imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, waboneyeho kwibutsa abafite ibikorwa binyuranye bakorera mu mujyi wa Kigali ndetse n’abawutuye muri rusange, ko imicungire y’amazi yakoreshejwe mu bikorwa byabo bya buri munsi ari ngombwa cyane, kandi ko kuyamena mu byanya bikomye nk’ibishanga, bibangamiye ibidukikije kandi ko bihanwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kandi, bwanagaragaje ko uzafatwa amena amazi yakoresheje mu byanya bikomye, azafatirwa ibyemezo bikomeye hakurikijwe amategeko n’amabwiriza.

Share