Donald Trump Yakangishije Gutera Oman.

Binyuze mu kiganiro yagiranye kuri telefone n’igitangazamakuru cya Fox News, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko igihugu cye kizagaba ibitero kuri Oman niba icyo gihugu gishatse kwinjirira ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bigamije gushaka umuti utuma intambara ihagarara ndetse n’umuhora wa Hormuz ugafungurwa.

Donald Trump Yakangishije Gutera Oman.
Donald Trump Yakangishije Gutera Oman.

Muri icyo kiganiro kandi, Perezida Trump yahishuye ko hari imikoranire myiza y’ibanga iri kuranga ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika n’ingabo ziharanira impinduramatwara ya Kiyisilamu muri iran cyangwa se IRGC mu magambo ahinnye y’Icyongereza, ibyamaganywe bikomeye n’ubuyobozi bw’izi ngabo, aho bwabwiye igitangazamakuru cya Tasnim gikorera muri Iran ko Donald Trump yavuze ibyo kugira ngo ashake uko yikura mu isoni kuko yatsinzwe intambara yashoje.

Amagambo ya Donald Trump, aje nyuma y’uko ibihugu bya Iran na Oman bigiranye ibiganiro ku buryo buboneye bwo kugenzura amato azajya anyura muri uyu muhora ufatiye runini isi, dore ko unyuramo 20 ku ijana by’ibikomoka kuri Peteroli isi ikenera.

Igihugu cya Oman gisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, cyakunze kwibasirwa n’ibitero bikomeye bya Iran kuva hatangira intambara ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika zifatanyije na Isiraheli byagabye kuri Iran kuva tariki 28 Gashyantare 2026.

Perezida Donald Trump, yatangaje ayo magambo mu gihe biteganyijwe ko harangira amasezerano y’ubwumvikane yasinywe n’impande zombi, ayo masezerano akaba yari afite agaciro k’iminsi 60, mu rwego rwo gushyira ingufu mu biganiro byo guhagarika intambara ndetse no gufungura byuzuye umuhora wa Hormuz.

Share