U Rwanda Rurasaba Loni ko FDLR Yarandurwa Burundu.
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yabwiye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko kugira ngo agace k’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari bya Afurika muri rusange kagire amahoro arambye, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya Kinshasa ugomba kurandurwa.
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nteko rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, yashimangiye ko ibitera umutekano muke mu karere byirengagijwe mu myaka irenga 30 ishize.
Yagize ati, “Akenshi, Umuryango w’Abibumbye, wakunze kugaragara ushyira imbaraga mu kuvuga ku bibazo byavutse, aho gushyira imbaraga mu kubyirinda mbere y’uko biba. Ibi bigaragarira mu bibazo by’indwara z’ibyorezo, iby’imihindagurikire y’ikirere, iby’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga, kandi ibyo ntibihenze cyane kurusha iby’amakimbirane.”
Yakomeje agira ati, “Agace k’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ni urugero rufatika. Mu myaka irenga 30 ishize, umutwe wa FDLR, wakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside, ukora ibikorwa byinshi by’ihohotera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse wakunze gushaka no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ubinyujije mu bitero nyambukamipaka wakoze.”
Umutwe wa FDLR, uracyateje impungenge ku mutekano w’u Rwanda, kuko ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Uyu mutwe, wakunze kumvikana ugaba ibitero mu Rwanda mu bihe binyuranye, ndetse aho ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, wavuzweho guhohotera Abaturage bo muri Kongo b’Abanyamulenge ndetse n’Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva kandi, yibukije ko ubu umutwe wa FDLR ukorana n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, iz’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro iterwa inkunga na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’abacanshuro, ibyo yagaragaje ko binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga ndetse n’ayo ku rwego rw’umugabane ku ikoreshwa ry’abacanshuro.
Yagize ati, “Ibi ntabwo byabaye mu buryo bwihuse nk’ubu. Impamvu muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, zishingiye kuri Politiki, kandi zaturutse ahanini ku mpamvu z’igihe kirekire zitavugwa zituma abaturage badatekana, kudahezwa ndetse n’imiyoborere mibi. Igisubizo rero, kigomba kuba gishingiye kuri Politiki.”
Minisitiri w’Intebe, yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye ibikorwa bya Dipolomasi bikomeje mu rwego rwo gutuma Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bugira amahoro arambye, harimo amasezerano ya Washington yashyizweho umukono n’u Rwanda na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’amasezerano ya Doha yashyizweho umukono na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’ihuriro AFC/M23.
Minisitiri w’Intebe, yashimiye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ndetse na Perezida wa Togo akaba n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Faure Gnassingbé ku mbaraga bakomeje gushyira mu gukemura iki kibazo.
Minisitiri Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rufite ishyaka ryo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibihugu byo mu karere bibane mu mahoro, bigirane imikoranire mu bucuruzi ndetse binasangire amahirwe y’iterambere.
Yagize ati, “U Rwanda, rurakangurira abo bireba bose harimo n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Umutekano ku Isi, gushyigikira nta kubogama intambwe zose ziri gukorwa kugira ngo haboneke amahoro arambye mu karere, ndetse no gutera ingabo mu bitugu impande zose kugira ngo zigaragaze ishyaka n’imbaraga zikwiye mu gukemura iki kibazo vuba.”
Yakomeje agira ati, “Nta mahoro yabaho hatabayeho gusuzuma impamvu muzi zateye amakimbirane ndetse no gutega amatwi impungenge z’abo yagizeho ingaruka.”
Minisitiri w’intebe, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyiraho ingamba zihamye zituma ukora mu buryo buwufasha kwirinda ibibazo, aho gukora mu buryo bwo gukemura ibibazo byamaze kuba.
Yanasabye kandi ko kwirinda ibibazo, bigomba kurenga icyo cyiciro, ahubwo bikajyanwa no mu kurandura ikibazo cy’ubukene, ibibazo by’ubukungu ndetse no guhezwa ku guhabwa amahirwe.