Umugabo wa Perezida wa Tanzaniya Yitabye Imana.
Visi-Perezida wa Tanzania Deogratius Ndejembi, ni we watangaje urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan wari umugabo wa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.
Mu butumwa bwe, Visi-Perezida Deogratius Ndejembiyatangaje ko Hafidh Ameir Hassan yaguye mu bitaro byo mu birwa bya Zanzibar aho yavurirwaga indwara z’umutima.
Yagize ati, “Bavandimwe baturage, mbabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Nyakubahwa dr. Samia Suluhu Hassan. Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan, yitabye Imana none tariki 7 Nzeri 2026 saa mbili za mu gitondo, aguye mu bitaro by’urwibutso bya Miliomzena mu birwa bya Zanzibar aho yavurirwaga indwara z’umutima.”
Yakomeje agira ati, “Nihanganishije Nyakubahwa Perezida, umuryango we, abavandimwe be, inshuti ze, n’abanyatanzania bose ku bw’ibi bihe by’akababaro.”
Uyu muyobozi, yavuze ko ikiriyo kiri kubera mu gace ka Kizimkazi ko mu birwa bya Zanzibar.
Abayobozi benshi b’ibihugu bitandukanye ndetse n’inzego zinyuranye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), batanze ubutumwa bwo kwihanganisha Perezida Samia Suluhu Hassan n’Abanyatanzania muri Rusange.
Kugeza ubwo iyi nkuru yatunganywaga, nta cyo Perezida Samia Suluhu Hassan aravuga ku rupfu rw’umugabo we, gusa Abanyatanzania benshi bazahora bibuka Hafidh Ameir Hassan nk’umugabo utarakunze kugaragara mu bikorwa bya Politiki.
Hafidh Ameir Hassan na Samia Suluhu Hassan, bashyingiranywe mu mwaka wa 1978, babyarana abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Uwo mukobwa witwa Mwanu Hafidh Ameir, we yateye ikirenge mu cya nyina, aho yinjiye muri politiki y’igihugu, aho kuri ubu ari mu nteko ishinga amategeko y’ibirwa bya Zanzibar nk’Umudepite.