Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye ko abana bari munsi y’imyaka 13 batemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urateganya gushyiraho amabwiriza abuza abana bari munsi y’imyaka 13 gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kubarinda ingaruka zishobora guterwa n’imikoreshereze yazo.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye ko abana bari munsi y’imyaka 13 batemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga

Iki gitekerezo cyatangajwe ku wa Gatatu na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, ubwo yatangaga ijambo ngarukamwaka ryerekeye uko uwo muryango uhagaze, ryabereye i Strasbourg mu Bufaransa.

Amabwiriza ateganywa kandi ko abana bafite hagati y’imyaka 13 na 15 bashobora gukoresha konti zifite imikoreshereze mike, zigenzurwa n’ababyeyi. Imbuga nkoranyambaga zizasabwa kandi gushyiraho uburyo burushaho kurinda abakoresha bakiri bato.

Ursula von der Leyen yavuze ko hakenewe ingamba zikomeye zo kurinda abana n’urubyiruko ibibazo bishobora guterwa n’imbuga nkoranyambaga, birimo kubona ibidakwiye no gukoresha izo mbuga birenze urugero.


Yanasabye ko ibihugu byakorana mu guhangana n’ingaruka z’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Amabwiriza ateganywa agomba kubanza kuganirwaho no kwemezwa n’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mbere y’uko atangira gukurikizwa.

Iyi gahunda ije mu gihe ibihugu bitandukanye biri gufata ingamba zo kurinda abana n’urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga.

Share