Perezida wa Benin Yasuye u Rwanda, Agirana Ibiganiro na Mugenzi We Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Benin Romuald Wadagni, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ndetse akaba ari na yo nshuro ya mbere uyu muyobozi agiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva yatangira inshingano ze nka Perezida wa Repubulika ya Benin muri Gicurasi uyu mwaka.

Perezida wa Benin Yasuye u Rwanda, Agirana Ibiganiro na Mugenzi We Paul Kagame.

Perezida Romuald Wadagni, yatorewe kuyobora Benin muri manda y’imyaka irindwi tariki 12 Mata uyu mwaka, maze tariki 24 Gicurasi uyu mwaka, arahirira inshingano ze nka Perezida wa Repubulika.

Uruzinduko rwa Perezida Romuald Wadagni, rugamije gushimangira ubufatanye ibihugu byombi bisanganywe, by’umwihariko mu bisata by’umutekano, ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ubukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aheruka gusura Benin mu mwaka wa 2023, ubwo icyo gihugu cyayoborwaga na Perezida Patrice Talon. Mu ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro, ndetse banashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu gisata cy’umutekano.

Romuald Wadagni wari Minisitiri w’Ubukungu muri Benin ku buyobozi bwa Patrice Talon, na we yaherukaga gusura Rwanda muri uwo mwaka wa 2023 nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon, aho yashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Patrice Talon 

Perezida wa Benin Romuald Wadagni, yakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu, aho yanahawe icyubahiro cya gisirikare gihabwa abakuru b’ibihugu n’abashyitsi b’imena basura u Rwanda. Nyuma, abakuru b’ibihugu byombi, bagiranye ibiganiro byabaye mu muhezo byibanze cyane ku mubano ndetse n’ubutwererane buhuriweho n’impande zombi.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi, byitezwe ko bazayobora ibiganiro bizahuriza hamwe intumwa z’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe kandi, byitezwe ko Perezida wa Benin Romuald Wadagni, azasura ahantu hatandukanye harimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Share