Inganzo nk’intwaro yo kubohora no kubaka u Rwanda: Inkuru ya Massamba Intore

Mu kiganiro cyihariye twagiranye na Masamba Intore, umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya gakondo, yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima n’uruhare rw’inganzo mu kubohora no kongera kubaka u Rwanda. Ni ikiganiro cyuje amateka, indangagaciro n’amasomo ku rubyiruko rwo muri iki gihe

Inganzo nk’intwaro yo kubohora no kubaka u Rwanda: Inkuru ya Massamba Intore

Massamba avuga ko kubungabunga itoto afite uyu munsi, byose abiterwa n’uko iyo hari ibyo abona byamutera kubabara abyirengagiza akabihungira mu muziki. Ati: “Nirinda ikintu kindakaza. Iyo hari ikimbabaje njya mu nzu nkikingirana ngacuranga; nsohoka byashize.” Asanga uko imyaka ye igenda yiyongera ari ko ijwi rikorwa neza. Ati: “Ubu nibwo numva mfite ijwi ryiza; rimeze nka wa muvinyo uko nkura ni ko numva riryoshye.”

Yavukiye mu buhunzi, ariko umuco ntiwigeze umuvamo. Asobanura ko ababyeyi bamutoje indangagaciro z’iwabo ari zo zamugumishije ku muzi.

Ati:“Navukiye mu buhunzi ariko ababyeyi batugaburiye umuco wacu, ni cyo kintu cyadufashije.” Ise Sentore, ni we watangije ibikorwa by’Itorero mu buhunzi, akanabyigisha abato. Aho ni ho Masamba akura izina n’umurage w’inganzo, nubwo amazina yo mu muryango ahamya isano n’amateka ya Afurika mukuru we yitwa MRC izina Papa we yamwise kubera urukundo yakundaga Patrice Emery Rumumba kubera ibikorwa bye yaharaniraga byo gushaka ubwigenge bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo no kurwanya akarengane n’ivangura, naho Massamba akomora izina rye ku munyepolitiki witwaga Massamba, burya anagira izina Butera abantu benshi batazi, izina akomora k’uwamutoje witwaga Butera.

Ku ruhande rw’amateka y’urugamba, Massamba agaruka ku mwaka w’1989 ubwo yajyaga muri Uganda mu bikorwa byo gukusanya inkunga yagombaga gufasha RPF Inkotanyi agahura n’abayobozi bakamuganiriza. Ati: “Nahuye na Rwigema anyigisha umuryango, na Perezida Kagame twaraganiriye; banyigishije byinshi.” Ibi biganiro byose n’ibindi byose yasanze byatumye ahita agira ishyaka ryo kwinjira muri RPF Inkotanyi.

Muri icyo gihe, inganzo yabaye intwaro yo kongera morale ku rugamba. Ati: “Twahimbaga indirimbo zongerera imbaraga abasirikare; byabafashaga kudacika intege,”.

Avuga ku ndirimbo zahanzwe, yavuze ku ndirimbo nk’Intsinzi ko itari ishingiye ku ntsinzi yamaze kuboneka kuko yahimbwe intsinzi itaraboneka, ahubwo yari ishingiye ku cyizere

Ati: “Ni iby’umuhanzi abonera kure akumva ko bishoboka.” Anibuka uko indirimbo Ab’i Wacu Muraho yatumye abantu benshi binjira mu nkotanyi ndetse baranazikunda, ndetse n’uruhare rukomeye rwa Radio Muhabura mu bukangurambaga bwo gukangurira abanyarwanda kwiyunga na RPF Inkotanyi, nubwo yakurikiranwaga mu bwihisho.

Ku bijyanye n’imiyoborere, Massamba agaragaza icyubahiro afitiye Perezida Kagame, avuga ko ijambo rye rimubera isomo. Ati: “Hari igihe muvuga nkumva simuvuga uko nshaka kumuvuga kuko ni umugabo w’icyitegererezo. Kugeza ubu ijambo ryose avuze nifuza kuryumva nubwo yaba yarivuze ntahari nshaka uko ndibona nkaryumva kuko rinsigira amasomo menshi.”

Ahamya ko amahirwe yo kugira umuyobozi nka Perezida Kagame aboneka gake: Ati: “Umuyobozi nka Perezida Kagame aboneka rimwe mu myaka 200, Niyo mpamvu dukwiye kumufata neza tukamusigasira.”

Massamba ashimangira ko umuco wagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu no kugihuza. Ati: “Umuco uri mu byatumye igihugu kibohorwa kuko icyatumye tubona u Rwanda nuko twabaye abanyarwanda, dukunda iwacu, dukunda umuco wacu, tujya mu ndangagaciro turazisesengura turazimenya ari nacyo cyatumye twemera gufata umuheto no gutanga ubuto bwacu kugirango tubone icyo gihugu”

Ni yo mpamvu akomera ku njyana ya gakondo: ati: “Iyi njyana nkora ihishemo ubunyarwanda; ni yo mpamvu nyikomeraho.” Yongeraho ko buri wese yagize uruhare mu kubaka igihugu akoresheje impano ye ari nayo mpamvu nawe yakoresheje iye. Ati:“Nanjye nakoresheje inganzo yanjye.”

Mu buzima bwe bwite, avuga ko icyamunejeje kurusha ibindi ari ugutaha u Rwanda yabwirwaga na basogokuru, no kugira igihugu;

Ati:“Icyanshimishije cyane ni ukubona u Rwanda ba Data na ba Sogokuru banganirije nkabona ndugezemokandi nkaba nticuza ubuto bwanjye n’ubwamamare bwanjye natanze kugirango nkibone, nkaba ntakitwa impunzi kuko ubu ndatembera nagera mu mahanga bakanyakira na yombi, mbese kugira igihugu biranezeza.”

Ku rubyiruko ruri mu myidagaduro, Massamba atanga impanuro ishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo n’uko bakwiye kwitwara uyu munsi; gukunda igihugu, kubaha umuco, no gukoresha impano bagamije icyiza rusange. Inkuru ye igaragaza ko inganzo itari imyidagaduro gusa ahubwo ari imbaraga zubaka, zihuza, kandi zigatanga icyizere.

TWAMENYE INTWARO MASSAMBA YARI AFITE KU RUGAMBA

Share