Miliyari 5.5 Ni Zo Zizashyirwa mu Bikorwa by’Iterambere ku Baturage Batuye Hafi ya Pariki z’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika, yatangaje ko amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 5.5, ari yo azashyirwa mu bikorwa by’iterambere by’abaturage baturiye hafi ya Pariki z’igihugu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, ndetse akazashyirwa mu miryango yo mu turere 14 two hirya no hino mu gihugu.
Ayo mafaranga, akubiye mu mushinga wa RDB wo gushyira 10 ku ijana by’umusaruro wavuye mu bukerarugendo bukorerwa muri za Pariki z’igihugu mu bikorwa by’iterambere bikorwa n’abaturage batuye hafi yazo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 27 Kanama 2026, mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo kandi ubungabunga ibidukikije, uherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Imibare itangwa na RDB, yerekana ko mu mwaka wa 2025, abasuye Pariki z’igihugu bangana n’abantu 155,394, aho binjirije u Rwanda Miliyoni 40.8 z’Amadolari. Muri yo, Parikiy’igihugu y’Ibirunga yonyine, yinjirije Rwanda Miliyoni 35.8 z’Amadolari.
Muri Miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda azashyirwa mu bikorwa by’iterambere by’abaturage batuye hafi ya Parikiz’igihugu, hafi Miliyari 2 z’Amafaranga y’u Rwanda, azashorwa mu turere tune dukora kuri Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Uturere twa Musanze na Nyabihu tuzashorwamo amafaranga angana na Miliyoni 659.8 z’Amafaranga y’u Rwanda muri buri karere, akarere ka Burera gashorwemo Miliyoni 494.8z’Amafaranga y’u Rwanda, naho akarere ka Rubavu ko gashorwemo Miliyoni 164.9 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Kuva u Rwanda rwatangira gahunda yo gushyira icumi ku ijana by’umusaruro uva mu bukerarugendo bukorerwa muri Parikiz’igihugu mu mishinga ifasha abaturage batuye hafi ya za Parikikwiteza imbere, amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 23, ni yo amaze gushorwa mu mishinga y’iterambere y’abaturage irenga 1300 mu myaka irenga 20 ishize, nk’uko Jean-Guy Afrika yabitangaje.
Uyu muyobozi, yasobanuye icyo iyi mishinga yari igamije agira ati, “Iyi mishinga, yibanze mu bikorwa bifitiye akamaro imiryango migari, harimo uburezi, ubuvuzi, amazi, ndetse n’ibindi bikorwaremezo biyifasha mu mibereho myiza.”
Jean-Guy Afrika, yagaragaje kandi ko iyi gahunda yo gushyira icumi ku ijana by’umusaruro uva mu bukerarugendo bukorerwa muri Pariki z’igihugu mu bikorwa by’iterambere by’imiryango ituye hafi y’izo Pariki, yatumye abaturage baba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo. Yagize ati, “Ibi bikorwa, birerekana ko iyo abaturage bungukira mu kurinda ibidukikije, babigirira ishyaka. Ubukerarugendo butera imbere, ndetse n’imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.”
Iyubakwa ry’umudugudu w’icyitegererezo, ni kimwe mu bikorwa bya Leta y’u Rwanda byo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga, kugira ngo bifashe ingagi gukurira mu cyanya cyisanzuye.
Biteganyijwe ko uwo mudugudu uzaturwamo n’imiryango 547, ukazaba urimo ivuriro, ishuri, hoteri n’ibindi bikorwaremezo bizayifasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Gutangiza igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo urengera ibidukikije, bije mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo habe igikorwa cyo kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 21, kikazabera i Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuwa 4 Nzeri 2026.