Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw’akazi I Kigali.

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, icyarimwe n’umujyanama wa Perezida mu bya Gisirikare Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho byitezwe ko azabonana n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw’akazi I Kigali.

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, ni bwo Jenerali Muhoozi Kainerugaba yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yakiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Jenerali Mubarakh Muganga.

Mu bandi bayobozi bakiriye Jenerali Muhoozi Kayinerugaba, harimo umuyobozi w’umutwe w’ingabo ushinzwe kurinda abayobozi bakuru Jenerali Majoro Willy Rwagasana ndetse n’umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade ya Uganda i Kigali Koroneli Ezekiel Matsiko. 

Uretse kubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, byitezwe ko Jenerali Muhoozi Kainerugaba azaganira n’abayobozi batandukanye bo mu ngabo z’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ingabo za Uganda (UPDF) hamwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF)

Si ubwa mbere Jenerali Muhoozi Kainerugaba asuye u Rwanda, kuko yaherukaga kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe umwaka wa 2025. Icyo gihe, yaganiriye n’abayobozi batandukanye bo mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi, ndetse anasura ishuri rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yahaye abiga muri iryo shuri amasomo ajyanye n’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’umugabane wa Afurika muri rusange.

Muri ayo masomo, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yashimangiye ko mu gihe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zishize hamwe, nta kibazo na kimwe gishobora kuzinanira.

Share