Polisi y’u Rwanda yungutse abandi bapolisi bashya.
Kuwa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda harimo na Polisi y’igihugu, yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) abapolisi bashya 436 basoreje amasomo yabo mu ishuri rya Polisi riherereye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Polisi ry’i Gishari, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko amasomo y’aba bapolisi yatangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2025, aho bigishijwe ku kwigirira icyizere, indangagaciro zigomba kubaranga mu kazi ndetse n’ikinyabupfura. Yagaragaje icyizere afitiye abo bapolisi bashya, avuga ko biteguye kuzuza neza inshingano zabo.
Yagize ati, “Turabashimira Nyakubahwa (Perezida), ku cyerekezo nyacyo no ku nkunga iri shuri rikesha ubuyobozi bw’igihugu. Iyo nkunga, yatumye ishuri ryivugurura mu kugira ibikorwaremezo byiza. Ibyo byatumye ireme ry’amasomo dutanga rijyana n’igihe.”
Mujiji kandi, yanashimiye ababyeyi n’imiryango muri rusange y’abapolisi basoje amasomo yabo, ku kuba barabashyigikiye mu rugendo rwo gukorera igihugu cyabo, anasaba abapolisi bashya kuzarangwa n’ubwangamugayo, kwemera guhangana n’ibibazo bazahura na byo, gukora neza akazi kabo kandi mu kinyabupfura.
Muri ibyo birori kandi, abapolisi bane bahize abandi mu gihe cy’amasomo, bahawe ibihembo. Uwabaye uwa mbere yitwa Castro Bowazi, uwabaye uwa kabiri yitwa Isaïe Kayiranga, uwabaye uwa gatatu yitwa Chantal Mureshya, naho uwahize abandi baturutse mu birwa bya Seychelles yitwa Nicolette Marie.