Perezida wa Senegal, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya.
Perezida w’igihugu cya Senegal Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Ahmadou Al Aminou Lo usanzwe ari impuguke mu bukungu nka Minisitiri w’intebe mushya, nyuma y’uko mu cyumweru gishize yirukanye Ousmane Sonko wari kuri uwo mwanya.
Ugushyirwaho kwa Ahmadou Al Aminou Lo, kongereye igisa n’impaka kuri Politiki ya Senegal, by’umwihariko hagati y’abashyigikiye Perezida Bassirou Diomaye Faye ndetse n’abashyigikiye Ousmane Sonko.
Amakimbirane y’aba bagabo babiri bari inshuti zikomeye, aje mu gihe igihugu kiremerewe n’imyenda myinshi, kuko imibare itangwa n’ibinyamakuru bitandukanye, yerekana ko iyo myenda imaze kurenga 132 ku ijana, ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Kimwe mu bituma Faye na Sonko badahuza, ni uburyo buri wese yifuza ko ikibazo cy’iyo myenda cyakemuka. Perezida Bassirou Diomaye Faye, yifuza ko igihugu ayoboye kiganira n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI), ku bijyanye n’imfashanyo icyo kigega kigenera Senegal, naho Sonko we yifuza ko icyo kibazo cy’imyenda cyakemukira ku gushaka ibisubizo bihereye imbere mu gihugu, kandi hatabayeho kwishingikiriza imiryango mpuzamahanga.
Nubwo bimeze bityo, inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Senegal, kuri uyu wa kabiri iratorera kugira Ousmane Sonko umudepite, ndetse no kuba Perezida w’inteko, icyo uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwamaganye, ruvuga ko ari uguhungabanya ubwisanzure bw’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.
Ukutavuga rumwe hagati ya Perezida Bassirou Diomaye Faye na Ousmane Sonko, kuraca amarenga ko aba bombi bashobora kuzahangana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2029.