U Rwanda rwashyize imbaraga mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Nubwo nta murwayi wa Ebola uragaragara mu gihugu, u Rwanda rwakajije umurego mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo kiri kuvugwa mu bihugu bituranyi bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na Uganda.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Kuri ubu, ahantu hahurira abantu benshi nko mu bigo bitegerwamo imodoka, ku masoko, cyangwa mu nsengero, hashyizweho uburyo bwo gukaraba intoki mu rwego rwo guhangana na Ebola, nk’uko byagenze mu bihe isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Nko mu isoko rya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ni itegeko ko buri wese ushaka kuryinjiramo abanza gukaraba intoki, ndetse n’abashinzwe umutekano bagenzura niba uwinjiye yabanje gukaraba intoki, kandi n’abinjira muri iryo soko usanga basobanukiwe n’akamaro ko gukaraba intoki muri ibi bihe.

Ku kigo mpuzamahanga gitegerwamo imodoka cya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo gukaraba intoki, kandi abagenzi bakoresha icyo kigo babanza gukarabira intoki imbere y’ushinzwe umutekano w’icyo kigo, kugira ngo bajye gutega imodoka isuku yabo yizewe. Gusa ku rundi ruhande, imiryango y’icyo kigo inyurwamo n’imodoka, yashyizwemo uburyo bwo gukaraba intoki. Usanga hari abubahiriza izo ngamba, ariko ugasanga hari n’abandi bihitira batabanje gukaraba intoki, kuko nta muntu washyizweho kugira ngo akurikirane iyubahirizwa ry’izo ngamba kuri iyo miryango.

Abaganiriye n’itangazamakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko basobanukiwe n’indwara ya Ebola n’ubukana bwayo, akaba ari na yo mpamvu bakurikiza inama bagirwa mu rwego rwo kwirinda, bakanarinda n’imiryango yabo.

Urusengero rwitwa Christian Life Assembly Church ruherereye i Nyarutarama, rwasuwe n’itangazamakuru maze risanga ahantu ho gukarabira intoki harateganyijwe, kandi abayobozi b’urwo rusengero batangaje ko aho hantu hakomeje gukoreshwa na nyuma y’icyorezo cya Covid-19, mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku.

Si aho honyine gusa, kuko no mu mashuri, umuco wo gukaraba intoki watojwe abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi bayo. Nko mu ishuri riherereye i Nyarutarama ryitwa Trinity International Academy, uburyo bwo gukaraba intoki bwashyizwe muri metero nkeya uvuye ku irembo rinini ry’iryo shuri. Umwe mu bashinzwe irembo ry’iryo shuri utarashatse kumenyekana, yavuze ko umuco w’isuku ari imwe mu ndangagaciro z’ishuri, kandi abanyeshuri baryo bakangurirwa gukaraba intoki mu buryo buhoraho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’udukoko duto tutaboneshwa amaso.

Mu isoko rya Kimironko, uburyo bwo gukaraba intoki bwashyizwe muri buri muryango w’isoko kandi abashinzwe umutekano bashyizwe kuri buri muryango kugira ngo bagenzure ko icyo gikorwa cyubahirizwa. Nubwo iryo soko usanga riganwa n’abantu benshi, abashinzwe umutekano bakora ibishoboka byose kugira ngo uryinjiyemo wese akarabe intoki, kuko n’ugerageje guhita adakarabye intoki, ushinzwe umutekano aramugarura akabanza agakaraba intoki mbere yo gukomeza.

Umwe mu bashinzwe umutekano muri iryo soko witwa Innocent Nigenzera, yabwiye itangazamakuru ko gukaza ingamba zo gukaraba intoki, biri mu mabwiriza yatanzwe n’akarere ka Gasabo, ubwo indwara ya Ebola yongeraga kuvugwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ubwoko bw’agakoko gatera indwara ya Ebola kahawe izina rya Bundibugyo, ni bumwe mu bwoko butandatu bw’indwara ya Ebola, kandi ubu bwoko ni bumwe mu bwica abantu benshi mu gihe gito. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryabwo, abantu baragirwa inama yo gukurikiza inama bagirwa n’inzego z’ubuzima.

Uretse ingamba zo gukaraba intoki, u Rwanda rwongereye ubugenzuzi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ndetse runafunga imipaka yose iruhuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Amabwiriza yatangajwe tariki 22 Gicurasi 2026, ateganya kandi ko abanyamahanga bose bazanyura muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu minsi 30 ishize batemerewe kwinjira mu Rwanda, naho abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda banyuze muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu minsi 30 ishize, bo bemerewe kwinjira mu Rwanda, ariko bagasabwa kubanza kujya mu kato.

Ku itariki 29 Gicurasi 2026, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasangije bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda uko icyorezo cya Ebola cyifashe muri aka karere. Yaboneyeho kwemeza ko nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda, ndetse abitabiriye icyo kiganiro basangira amakuru ku ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo.

Nubwo izo ngamba zose zafashwe kandi zikaba ziri gukurikizwa, ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda, inama, ibikorwa by’ubukerarugendo, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo z’imbere mu gihugu bizakomeza, nk’uko amabwiriza y’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) yo kuwa 25 Gicurasi 2026 abisobanura.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kirakangurira abaturage bose gutanga amakuru y’umuntu wese ushobora kugaragarwaho n’ibimenyetso by’indwara ye Ebola banyuze ku murongo wa Telefoni utishyurwa w’icyo kigo ari wo 114.

Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko kugeza ubu, abantu barenga 900 bamaze kwandura iyi ndwara, naho abandi 223 bakaba barahitanywe na yo mu bihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na Uganda. Muri Uganda honyine, hamaze gutangazwa abarwaye iyi ndwara 9, harimo umwe wahitanywe na yo.

Icyorezo cya Ebola, cyongeye kuvugwa muri uyu mwaka wa 2026, gihereye mu ntara ya Ituri iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Share