Visi-Perezida wa Tanzania yeguye.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Dr. Emmanuel Nchimbi wari Visi-Perezida wa Tanzania, yatangaje kuri uyu wa 25 Kanama 2026 ko yeguye ku mirimo ye, kandi ko anasezeye burundu muri politiki n’akazi kose ka Leta y’iki gihugu, ndetse uyu mwanzuro akazatangira kuwushyira mu bikorwa tariki 4 Nzeri 2026.

Visi-Perezida wa Tanzania yeguye.
Visi-Perezida wa Tanzania yeguye.

Dr. Emmanuel Nchimbi, yavuze ko yamaze kugeza ubwegure bwe kuri Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan. Yanongeyeho kandi ko uyu mwanzuro yawufashe ku bw’ishyaka afitiye Perezida Samia Suluhu Hassan ryo kumukorera no gukorera igihugu mu kuri, ndetse ko kandi azemera kuva mu mwanya we mu gihe Perezida yakumva ko bikwiye ko hashyirwaho undi Visi-Perezida.

Mu butumwa bwe, Dr. Emmanuel Nchimbi yagize ati, “Namaze gusobanukirwa neza, kandi nta gushidikanya ko Nyakubahwa Perezida ashaka impinduka. Ni yo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuzuza isezerano ryanjye." 

Kwegura kwa Dr. Emmanuel Nchimbi, kuje nyuma y’iminsi 295 gusa arahiriye kuba Visi-Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, kuko yarahiye kuwa 3 Ugushyingo 2025, arahirira mu nyubako ya Leta iherereye mu karere ka Chamwino mu murwa mukuru wa Politiki ari wo Dodoma. Irahira rye, ryaje nyuma y’uko we na Perezida Samia Suluhu Hassan batsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 29 Ukwakira 2025. 

Dr. Emmanuel Nchimbi wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CCM ari na ryo riri ku butegetsi, yashimiye Perezida Samia Suluhu Hassan n’ishyaka rya CCM ku cyizere bamugiriye. Yanashimiye Abanyatanzania bose ku bufatanye bamugaragarije mu gihe cyose yakoze imirimo ya Leta. Dr. Emmanuel Nchimbi, yongeyeho ko azakomeza kuba umuturage ukunda igihugu cye, kandi ko azagikorera mu bundi buryo nyuma yo kuva muri politiki y’igihugu n’imirimo ya Leta. 

Dr. Emmanuel Nchimbi, yeguye mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ibihuha by’uko hari ubwumvikane buke hagati ye na Perezida Samia Suluhu Hassan, gusa impamvu nyayo yateye Dr. Emmanuel Nchimbi ntiramenyekana.

Kuva muri Tanzania hatangira politiki y’amashyaka menshi kuva mu myaka ya 1990 kuzamura, ni bwo bwa mbere Visi-Perezida yeguye ku mirimo ye, ariko mu mateka y’iki gihugu, Dr. Emmanuel Nchimbi abaye Visi-Perezida wa kabiri wa Tanzania weguye ku mirimo ye, kuko uwaherukaga kubikora ari Aboud Jumbe Mwinyi wabikoze muri Mutarama 1984, aho yanavuye burundu mu ishyaka rya CCM.

Share