U Rwanda na Kazakhstan byinjiye mu masezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro
U Rwanda na Kazakhstan, byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.Ni amasezerano yasinywe muri iki gitondo, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Kassym-Jomart Tokayev, mu Mujyi wa Astana

Perezida Kagame yerekanye ko ubuyobozi bwiza bwa mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, bwafashije icyo gihugu mu ntambwe idasubira inyuma kimaze gutera mu iterambere rigaragarira imbere mu gihugu ndetse no ku ruhando rw’Isi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari mu nama yamuhuje na mugenzi we, wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev.Ni inama yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi, ndetse isinyirwamo amasezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.
Perezida Kagame yagize ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inshuti. Mu Rwanda tuzi ko iterambere nk’iryo ryubakwa binyuze mu miyoborere myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa beza. Niyo mpamvu turi hano.”
Perezida Tokayev yashimye u Rwanda rufite ubukungu bwiyongera ku kigero cya 8% ku mwaka ndetse n’ukwiyubaka kw’inzego, ashimangira umuhate wa Kazakhstan mu kongerera imbaraga umubano wayo n’ibihugu bya Afurika.
Perezida Kagame na Perezida Tokayev kandi bagaragaje inzego z’ingenzi zakwagurirwamo ubutwererane zirimo ubucuruzi, ishoramari, gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi, ikoranabuganga, imitangire ya serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga n’urwego rw’imari.