Mali: Abasirikare n’abasivili barimo abayobozi bakuru bafashwe bashinjwa guhungabanya umutekano igihugu

Ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Mali bwatangaje ko bwafunze itsinda rigizwe n’abasirikare n’abasivili, barimo ba jenerali babiri b’Abanya-Mali n’umufaransa ukekwaho kuba umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa. Bose bashinjwa gucura umugambi wo guhungabanya inzego z’igihugu.

Mali: Abasirikare n’abasivili barimo abayobozi bakuru bafashwe bashinjwa guhungabanya umutekano igihugu

Iri tangazo ryasohotse nyuma y’iminsi hari ibihuha bivuga ko hari abasirikare bafashwe. Minisitiri w’Umutekano, Jenerali Daoud Aly Mohammedine, yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko ibintu biri mu maboko ya Leta.

Televiziyo y’igihugu yerekanye amafoto y’abantu 11 bivugwa ko bagize iryo tsinda, ndetse hatangazwa amazina ya ba jenerali babiri bafashwe barimo Jenerali Abass Dembélé, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Mopti, wirukanywe mu kazi muri Gicurasi nyuma yo gusaba iperereza ku birego by’uko ingabo zishe abasivili. Jenerali Néma Sagara, wigeze gushimirwa uruhare rwe mu kurwanya inyeshyamba mu 2012.

Umufaransa uvugwamo, Yann Vezilier, ashinjwa gukorera ku nyungu z’ubutasi bw’u Bufaransa, bushinjwa guhuza bamwe mu bayobozi ba politiki, abahagarariye sosiyete sivile n’abasirikare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi. U Bufaransa, bwahoze bukoloniza Mali, ntacyo bwahise butangaza kuri aya makuru.

Minisitiri w’Umutekano yavuze ko uwo mugambi watangiye ku ya 1 Kanama 2025, ariko waburijwemo kubera ifatwa ry’abawugizemo uruhare.

Iyi mikoranire n’inzego z’umutekano ikomeje mu gihe Mali ifite umutekano mucye kubera ibikorwa by’inyeshyamba zifitanye isano na al-Qaida, kimwe na Burkina Faso na Niger. Nyuma ya kudeta ebyiri zakurikiranye, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Mali bwirukanye ingabo z’u Bufaransa, busaba u Burusiya kubufasha mu mutekano.

Mu mezi aheruka, ibitero by’inyeshyamba byarushijeho kwiyongera. Muri Kamena 2025, Perezida w’inzibacyuho Jenerali Assimi Goïta yongerewe manda y’imyaka itanu, mu gihe mbere hari hahizwe ko ubutegetsi bwasubizwa abasivili bitarenze Werurwe 2024.

Share