Imbuga Nkoranyambaga Si Ivuriro: Dr Murangira B. Thierry.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, araburira ko imbuga nkoranyambaga zigenda zikoreshwa mu gusenya imiryango aho kuyubaka, ashinja bamwe mu bazikoresha kwifashisha ububabare bw’abandi mu nzira zo kwishakira inyungu zabo bwite.

Imbuga Nkoranyambaga Si Ivuriro: Dr Murangira B. Thierry.

Ibi yabigarutseho ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB i Kigali, ubwo uru rwego rwerekanaga abantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba insinga z’amashanyarazi.

Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga ikomeje kuba ikibazo gikomeye, agaragaza ko hari bamwe mu bakorera ibiganiro kuri izo mbuga,bagashukisha abantu bafite ibibazo bwite cyangwa ibyo mu miryango yabo kugira ngo babitangarize ku karubanda banyuze ku miyoboro runaka. 

Yagize ati, “Nta kintu cy’umuco kirimo kuba umugabo cyangwa umugore ajya ku mbuga nkoranyambaga kuvuga ibibazo by’uwo bashakanye. Baragushukisha bakubwira bati: ‘Ngwino utubwire agahinda ufite’, ariko sinigeze mbona umuntu wavugiye ibibazo bye aho ngo ahakirire.” 

Yashimangiye ko imbuga nkoranyambaga zitagomba gufatwa nk’ahantu ho gukirira ibikomere byo ku mutima cyangwa ibibazo byo mu mitekerereze, avuga ko abantu bafite ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe bakwiye kwitabaza inzobere zabyigiye.

Yagize ati, “Imbuga nkoranyambaga si ivuriro rivura ibikomere byo ku mutima. Hari inzobere zabihuguriwe zishobora kugufasha igihe ufite ibibazo byo mu buzima bwo mu mutwe. Ahubwo isi yose ibona ubuzima bwawe bwite, abana bawe bagahinduka urw’amenyo ku ishuri, hakavuka n’ibindi bibazo byongera amakimbirane mu muryango.”

Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abantu bakoresha amakimbirane bwite n’ibibazo byo mu miryango kugira ngo bakurure ababakurikirana, bityo bibafashe kwinjiza amafarangamenshi. Icyakora, yaburiye ko ibikorwa nk’ibyo bishobora kubaviramo gukora ibyaha ndetse bikanashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati, “Rimwe, hari umuntu nigeze kubaza impamvu abikora, ambwira ko gusebanya ari byo bimwinjiriza amafaranga. Uwo muntu ubu ntakiri hano kuko yarafashwe arafungwa. Izi ni imbuga ushobora gukoresha wibwira ko uri kwinjiza amafaranga, ariko amaherezo ukazisanga waratakaje byose.” 

Yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda guhindura imibabaro y’abandi isoko y’amafaranga, anavuga ko hari n’inkuru zimwe na zimwe zitangazwa kuri izo mbuga ziba zarahimbwe.

Yagize ati, “Niba umuntu asanzwe afite agahinda, ntukwiye kumwegera ngo ugahindure ubucuruzi bwawe. Naje gusanga zimwe muri izo nkuru ari ibihimbano. Uzumva umuntu avuga ngo ‘Murangira yarampamagaye.’ Izi mbuga zikwiye gukoreshwa mu guteza imbere Abanyarwanda, aho kubasenyera.”

Abanyarwanda bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bashobora gukurikiranwa mu nkiko hashingiwe ku Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. 

Ibyaha biteganywa n’iri tegeko birimo gutangaza amakuru y’ibinyoma, kwiyitirira undi muntu, gukwirakwiza amakuru y’urukozasoni cyangwa amashusho n’amakuru agaragaza ibikorwa by’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iri tegeko kandi riteganya ibihano ku byaha birimo guharabika abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga, ivangura, gushishikariza abantu amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na byo.

Share