USA: Ishyaka rya Donald Trump Ryatsinzwe Mu Matora y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka ry’aba-Democrats, ryagize ubwiganze mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’umutwe wa Sena, nyuma yo guhigika ishyaka ry’aba-Republicans rya Perezida Donald Trump.

USA: Ishyaka rya Donald Trump Ryatsinzwe Mu Matora y’Inteko Ishinga Amategeko.

Nubwo amajwi akiri kubarurwa, ayamaze gutangazwa, yerekana ko ishyaka ry’aba-Democrats rifite intebe 225 kuri 435 z’abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, mu gihe ishyaka ry’aba-Republicans ryo rimaze kugira imyanya 163 gusa.

Muri Sena y’iki gihugu, ishyaka ry’aba-Democrats, ryegukanye intebe 54 ku myanya 100 ihatanirwa, naho ishyaka ry’aba-Republicans ryo rifite imyanya 44 gusa.

By’umwihariko mu matora y’abagize Sena, ishyaka ry’aba-Democrats, ryegukanye insinzi zitunguranye muri zimwe muri leta zatoraga cyane ishyaka ry’aba-Republicans.

Umusenateri mu ishyaka ry’aba-Democrats wo muri Leta ya Kansas, yatsindiye kwinjira muri Sena y’iki gihugu, aho ibyo byaherukaga kubaho mu myaka 94 ishize, kuko byabaye mu mwaka wa 1932. Ni na ko byagenze kandi muri Leta ya Texas, aho iyo Leta yaherukaga kugira umusenateri w’umu-Democrat mu myaka 38 ishize.

Izindi Leta kandi zagize abasenateri b’aba-Democrats mu buryo butunguranye, zirimo Kansas, Mane, Ohio, Carolina y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Fox news, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe bigaragara, avuga ko intambara igihugu cye gihanganyemo na Iran ndetse n’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamuka, ari zimwe mu mpamvu zabaye nyirabayazana ku gutakaza ayo matora.

Muri icyo kiganiro, yavuze ko yiteguye gukorana n’ishyaka ritavuga rumwe na we, ariko yibutsa ko agifite imbaraga nka Perezida wa Repubulika, avuga ko azakoresha izo mbaraga mu kuburizamo amwe mu mategeko azajya atorwa n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Uretse ibyavuzwe na Perezida Trump, abasesenguzi benshi baganiriye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, bagaragaje ko Abanyamerika batanyuzwe n’uko Demokarasi y’igihugu cyabo ihagaze muri iki gihe.

Ku ruhando mpuzamahanga, ukomeje kugarukwaho cyane, ni Mohammad Bagher Ghalibaf ukuriye itsinda rya Iran ryitabira ibiganiro byo kurangiza intambara ihanganishije Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran. Yavuze ko aya matora, ari nk’igipimo cyo kugaragaza niba Abanyamerika bayishyigikiye cyangwa batayishyigikiye. Yavuze ko kuba ishyaka ry’aba-Democrats ryagize ubwiganze, ari ikimenyetso cy’uko abanyamerika batoye icyo yise “Oya” kuri iyi ntambara.

Ubwo Abadepite n’Abasenateri batowe bazatangira imirimo yabo muri Mutarama umwaka utaha wa 2027, uwitwa Hakeem Jeffries w’umu-Democrat, ni we biteganywa ko azayobora inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, naho ChuckSchumer w’umu-Democrat akayobora umutwe wa Sena.

Bimwe mu bitekerezwa ko bizakorwa n’ishyaka ry’aba-Democrats mu myaka ibiri isigaye y’ubuyobozi bwa Donald Trump, harimo no kumutakariza icyizere ku nshuro ya gatatu, ibyamubayeho inshuro ebyiri ubwo yayoboraga Leta zunze ubumwe za Amerika muri manda ya mbere hagati y’umwaka wa 2017 n’umwaka wa 2021, ariko izo nshuro zose akaza kuzirokoka.

Share