Itsinda ry’abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana rya Vestine na Dorcas, ryatandukanye n’inzu ya MIE Empire yarirebereraga.
Muri iryo tangazo, abahanzi Vestine na Dorcus bagize iryo tsinda, bashimiye inzu ya MIE yabafashije mu myaka itanu yari ishize hari imikoranire hagati y’impande zombi. Bagize bati, “Mbere ya byose, turashaka gushimira byimazeyo MIE. MIE yari umugisha kuri twe. Kuva mu ntangiriro, bizeye icyerekezo cyacu, bashoye imari mu nzozi zacu, ndetse baranatuyobora mu gihe twari tubikeneye cyane.”
Aba bahanzi kandi, bavuga ko inzu ya MIE yabayoboye mu bikorwa byabo bya muzika ku buryo burenze icyagereranywa n’ubucuruzi. Bavuze ko iyo nzu yabigishije, yabarinze kandi ikanabafasha kugira indangagaciro nyazo z’abahanzi ndetse n’iz’abaturage muri rusange.
Bagize bati, “Tuzahora iteka twishimira urukundo rwabo, amahirwe baduhaye ndetse n’uburyo bwose badushyigikiyemo.”
Aba bahanzi, bavuga ko batifuzaga gutandukana na MIE, kandi ko batewe ishema n’ibyo bagezeho igihe cyose bafashwaga na MIE, ariko ko igihe cyari kigeze kugira ngo bagure ibikorwa byabo bifashije ubwabo, bayobowe n’icyerekezo cyabo, indangagaciro zabo ndetse n’imigambi yabo yo mu gihe kirekire kiri imbere.
Aba bahanzi, basabye abakunzi babo kudafata itandukana ry’impande zombi nk’iherezo ryabo mu muziki, ko ahubwo ari intangiriro y’ibikorwa bishya kandi byiza. Bagize bati, “Iri si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’ibishya. Turishimira imishinga yacu iri imbere, kandi ntituzatinda kuyibasangiza.”
Ubwo bafashwaga n’inzu ya MIE Empire, Vestine na Dorcas babaye bamwe mu bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bagaragaye ndetse bakanakundwa cyane. Zimwe mu ndirimbo iri tsinda ryasohoye zatumye ryigarurira imitima y’abatari bake harimo iyo batangiriyeho yitwa “Papa”, hamwe n’izindi zirimo “Nahawe Ijambo” iyitwa “Kisima” n’izindi zitandukanye.
Umuziki w’iri tsinda kandi, wanageze hanze y’u Rwanda binyuze mu ndirimbo rysohoye ziri mu rurimi rw’Igiswayire, bituma riba ikimenyabose mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Imikoranire hagati y’impande zombi kandi, yanafashije iri tsinda kwitabira ibitaramo bitandukanye byo mu rwanda no hanze yarwo, icyatumye abarikurikira bo mu bihugu binyuranye byo hirya no hino ku isi bakomeza kwiyongera.
Itangazo ryemeza ugutandukana hagati y’impande zombi, si ubwa mbere rishyizwe ahagaragara, kuko tariki 7 Nyakanga 2021, M.Irene Entertainment yashyize ahagaragara itangazo ryemezaga uguhagarara kw’imikoranire y’impande zombi mu buryo bw’agateganyo.
Uko guhagarara ariko, ntikwamaze igihe kinini, kuko impande zombi zaje kwiyunga zikomeza imikoranire.
Ubuyobozi bwa MIE Empire bwanze kugira icyo butangariza itangazamakuru kuri iyi nkuru, bwemeza ko nta cyo bwayivugaho ubu.