Urubyiruko rw’u Rwanda, rurasabwa kwita cyane ku ntego zirambye aho kwita ku myidagaduro gusa.
Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa RPF Inkotanyi, arasaba urubyiruko kudasimbuza intego zirambye ibicicikana by’igihe gito, yongeraho ko umusingi bubaka uyu munsi, ari wo ugena ahazaza bazarema.
Izi mpanuro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yazihaye urubyiruko kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026, ubwo yayoboraga Biro Politiki y’umuryango wa RPF Inkotanyi ku cyicaro cyawo kiri i Rusororo mu mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko agira ati, “Witegereza ko ugira imyaka 70 y’amavuko, maze ugatangira kwibaza uti, ese nakoze iki? Iyo nza kubimenya. Ndababwiranone, nimusobanukirwe iki kintu, kandi mushake uburyo muzagikoraho nimuva hano.”
Yakomeje agira ati, “Ni kenshi numva abantu bavuga ku kintu gikunzwe uyu munsi bavuga, ‘vibes’ (Imyidagaduro), cyangwa ‘good vibes.’ (ibyishimo n’akanyamuneza.) Ibyo simbihakanye, ariko mugomba kwibaza, ese mpagaze he? Kuki ari ho mpagaze?”
Umukuru w’igihugu, yakomeje agira ati, “Mbere yo kuvuga kuri ‘vibes’ (imyidagaduro), reka tubanze duhe imbaraga umwanya duhagazemo. Rwose, mwikwita kuri ‘vibes’ (imyidagaduro), ahubwo mwite ku musingi utuma mugira iyo myidagaduro.
Perezida Paul Kagame, yavuze ko umuryango udashobora kubakwa n’ibyishimo by’akanya gato, ahubwo ko ukwiye gushyigikirwa n’ingamba zikomeye zituma ibyo byishimo biramba. Yagize ati, “Ntushobora kubakira umuryango uhamye ku myidagaduro gusa, ahubwo umuryango uhamye ni wo ushobora kugira imyidagaduro.”
Perezida Paul Kagame, yavuze ko kugera ku ntego z’umuntu ku giti cye cyangwa iz’igihugu, bisaba kugira ishyaka ry’ibikorwa, bidasaba gushingira ku byakozwe. Yagize ati, “Nta kintu na kimwe gishobora kwikora. Nta kintu na kimwe kiva ku busa.”
Umukuru w’igihugu, yabwiye urubyiruko ko ahazaza h’igihugu hazagenwa n’ubushobozi bwarwo bwo kwiteza imbere binyuze mu burezi, mu buzima bwiza ndetse n’amahitamo yo kubazwa inshingano. Yagize ati, “Ni nko gutera imbuto. Iyo uteye igiti maze ukagiha ibyo gikeneye kugira ngo gikure kandi kikagumana ubuzima, icyo giti kizatanga umusaruro. Ni nko ku bantu. Mugomba gukora ibyo mushoboye byose kugira ngo mugire ubumenyi maze mwiteze imbere.”
Perezida Kagame kandi, yabujije urubyiruko gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga, avuga ko ingaruka zabyo zigaragaza nubwo hari amayeri akoreshwa mu kubihisha. Yagize ati, “Abantu ba mbere bigiraho ingaruka, ni ababikoresha. Binagira ingaruka kandi ku miryango muri rusange. Ariko ni ikintu gishobora kurwanywa. Intambwe ya mbere mu kukirwanya, ni ukwanga kukigira ikintu gisanzwe, kwanga kugisingiza no kwanga kucyemera.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kandi, yashimangiye ko uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ahazaza h’igihugu arindasimburwa binyuze mu guhanga udushya no kugira ishyaka. Yagize ati, “Icyo tubitezeho mwe nk’urubyiruko, ni ukuba u Rwanda rushya igihugu cyifuza. Mwumva bavuga ku guhanga udushya. Guhanga udushya biva ku bantu bafite ubuzima bwiza, bafite ubumenyi kandi bafite intego. Guhanga udushya, bifasha kubaka abaturage no kubaka igihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko kwibona nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka ahazaza h’igihugu aho kwibona nk’abagenerwabikorwa b’ibyo igihugu gitanga.