RIB Irasaba Urubyiruko Kwitondera Ibyo Rushyira ku Mbuga Nkoranyambaga.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rurasaba urubyiruko kwitondera bimwe mu byo rushyira ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibishyirwa kuri murandasi bishobora kubakurikirana, ndetse bikanagira ingaruka ku bisekuru biri imbere.

RIB Irasaba Urubyiruko Kwitondera Ibyo Rushyira ku Mbuga Nkoranyambaga.

Izi mpanuro, umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yazihaye urubyiruko ubwo yari mu gikorwa ngarukakwezi cy’Umuganda cyabereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, aho icyo gikorwa cyajyanye n’ubukangurambaga bwo kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.

Dr Murangira, yasabye urubyiruko kwirinda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’ubuzima bwabo bwite, kuko bimwe mu byo banyuzemo, iyo babishyize ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutera ihungabana cyangwa izindi ngaruka ku bazabakomokaho.

Yagize ati, “Imbuga nkoranyambaga, ntizashyiriweho ko muzijyaho mukagaragarizaho ibibazo byanyu bwite. Hari ibyo uvugaho umwana wawe aba adakwiriye kumenya. [...] Murandasi ntiyibagirwa. Ntuba uzi umuntu ubitse ibyo washyizeho, ntuba uzi igihe azabigarurira, ntuba unazi igihe azabikoresha kugira ngo akwangiririze izina. [...] Muharanire gusiga umurage mwiza ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo abazabakomokaho batazaterwa ipfunwe n’ibyo mwazishyizeho.”

Umuvugizi wa RIB kandi, yanasabye urubyiruko kwirinda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa n’ibindi bishobora kuganisha ku gukora ibyaha.

Dr. Murangira B. Thierry, yibajije impamvu ibyo abantu bashobora gutinya gukorera mu ruhame, batinyuka kubikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati, “Ibyo mwakwirinda gukorera mu ruhame, kuki mwatinyuka kubikorera ku mbuga nkoranyambaga? Hari umuntu ushobora kwishyurwa kugira ngo atukire abandi ku mbuga nkoranyambaga.”

Impanuro z’umuvugizi wa RIB, ziri mu bukangurambaga mu rubyiruko bukomeje gukorwa n’inzego z’ubuyobozi mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo burwubahisha, ndetse no kwirinda kuzikoresha rushyiraho ibinyuranyije n’amategeko.

Dr. Murangira B. Thierry, yibukije urubyiruko ko hari ibyiza n’amahirwe akomeye bazaniwe n’imbuga nkoranyambaga, bityo arusaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe, by’umwihariko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kubaka igihugu no kugiteza imbere, aho kuzikoresha bagisenya.

Dr. Murangira B. Thierry, yagaragarije urubyiruko ko rufite igihugu cyibakunda, kuko igihugu gikomeje gushora mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga na Murandasi, kugira ngo serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga zigere ku baturage byoroshye.

Umuvugizi wa RIB, yakanguriye urubyiruko gutekereza cyane ku ngaruka z’igihe kirambye z’ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga, kuko ubutumwa bwashyizwe kuri Murandasi bushobora kubonwa, nubwo bwaba bumaze igihe kirekire bwaranditswe.

Share