Genocide yakorewe abatutsi, ugutsindwa gukomeye kw’ikiremwamuntu.
Ayo magambo yagarutsweho na Dennis Mburu, umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Kenya, ubwo muri iki gihugu haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Icyo gikorwa, cyabaye kuwa kabiri tariki 7 Mata 2026, kibera mu nyubako ikoreramo umuryango w’abibumbye iri i Nairobi muri Kenya, witabirwa n’umuryango nyarwanda ubarizwa muri Kenya, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Kenya, sosiyete sivile iri muri icyo gihugu, ndetse na bamwe mu bayobozi y’amadini ya gikristu ikorera muri icyo gihugu.
Abatanze ibiganiro muri icyo gikorwa, bagarutse ku kuba genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ari amwe mu mateka mabi yaranze ikiremwamuntu, kuko genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa, bityo bahamagarira isi yose kwikiriza intero ya “Ntibizongere ukundi”.
Abatanze ibiganiro kandi, banagarutse ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bakomoza ku mvugo z’ivangura zikomeje kugaragara muri icyo gihugu, bagaragaza ko zibangamiye inzira y’amahoro muri ako gace, basaba umuryango mpuzamahanga kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byaba no muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, cyane ko guceceka kw’amahanga kwatumye genocide yakorewe abatutsi igira ubukana.
Serge Rwigamba warokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ariko ikamutwara abari bagize umuryango we bagera kuri 15, yatanze ubuhamya agaragaza uburyo abakoze genocide bafatanyije n’abari abayobozi b’igihugu icyo gihe, bakoze ibitero byinshi aho yari atuye, ari na byo byiciwemo abe.
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 genocide yakorewe abatutsi cyabereye i Nairobi, abahanzi b’indirimbo, imivugo, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe na Serge Rwigamba, byose bigaragaza inkovu zatewe na genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, guhamagarira amahanga ko abagize uruhare muri genocide bakihishahisha bagezwa imbere y’ubutabera, ndetse n’inzira yo kwiyubaka no kwimakaza politiki y’ubumwe n’ubudaheranwa u Rwanda rwahisemo.
Mu izina ry’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres, umuyobozi w’ibiro by’uyu muryango bikorera muri Kenya ari we Zainab Bangura, yatanze ubutumwa agaragaza ko umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda, kandi wananiwe guhagarika genocide, maze asaba ko hafatwa ingamba zikwiriye zo kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byaba aho ari ho hose ku isi.
Muri ubwo butumwa, Antonio Guterres yagize ati, “Mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwababaye kubera ibihe bikomeye rwanyuzemo. Hari imiryango yazimiye. Twunamiye abazize genocide, kandi turubaha n’abayirokotse. Turibuka kandi ugutsindwa kw’umuryango mpuzamahanga, kuko nta cyo wakoze kugira ngo hirindwe ko genocide ibaho.”
Antonio Guterres kandi, yashimangiye ko hakenewe kongerera ingufu imiryango mpuzamahanga ishobora kubona ibimenyetso by’ubwicanyi ndengakamere, ndetse no gufasha mu kwirinda ubwo bwicanyi hakiri kare.
Yagize ati, “Dukeneye gufasha imiryango mpuzamahanga ishobora kudufasha kwirinda hakiri kare ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere. Reka uyu munsi utubere intangiriro yo gushyira hamwe dushimangira kwibuka, gutega amatwi ndetse no gukora.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje guhangana n’amateka yarwo ababaje, binyuze mu ntambwe rukomeje gutera mu kwiyubaka ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda.
Yagize ati, “Genocide ni amateka yacu kandi ntidushobora kuyahunga. Urugendo rwo kwiyubaka duhereye hasi, si ikintu cyoroshye, ahubwo ni ikintu gisaba gukomera.”
Ambasaderi Rwamucyo kandi, yanongeyeho ko kwibuka ari igikorwa cy’ingirakamaro, kuko gituma amateka mabi yaranze u Rwanda adashobora kwisubiramo.
Dennis Mburu, umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Kenya, ari na we wari uhagarariye Leta y’iki gihugu muri iki gikorwa, we yavuze ko genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ari ugutsindwa gukomeye kw’ikiremwamuntu.
Yagize ati, “Uku kwabaye ugutsindwa gukomeye kw’ikiremwamuntu. Turazirikana ingaruka mbi zatewe na genocide yakorewe abatutsi, kandi nka Kenya, twishimiye gushimangira ubushake dufite bwo gukomeza gukorana n’u Rwanda.”
Abitabiriye icyo Gikorwa, bacanye urumuri rw’icyizere, ndetse banashyira indabo ahabugenewe mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazize genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Uretse muri Kenya, no mu bindi bihugu u Rwanda rufitemo ababihagarariye, ndetse no ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye kiri i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, tariki 7 Mata 2026, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.