U Rwanda Rwatangiye Kwamamaza Ubukerarugendo Bwarwo mu Bihugu Bivuga Ikidage.
u Rwanda rwatangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo mu masoko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Ikidage, aho ibikorwa by’ubwo bukamburambaga biteganyijwe kubera i Zurich mu Busuwisi, i Munich n’i Düsseldorf mu Budage, kuva tariki 24 kugeza tariki 26 Ugushyingo 2026.
Ubu bukangurambaga, bwatangijwe kuwa Kabiri i Zurich mu Busuwisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ku bufatanye na za ambasade z’u Rwanda mu Busuwisi no mu Budage.
Ubu bukangurambaga, bugamije kongerera imbaraga imikoranire isanzwe ihari no gutangiza indi mishya n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo, by’umwihariko mu bukerarugendo bushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamahanga, (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions ‘MICE).
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Urujeni Bakuramutsa, yabwiye abanyamakuru ubwo ubu bukangurambaga bwatangirizwaga i Zurich ko bufite intego ebyiri z’ingenzi: gukomeza umubano n’abategura ingendo n’ibigo by’ubukerarugendo bisanzwe bikorana n’u Rwanda, no gushaka abafatanyabikorwa bashya bazafasha kwagura isoko ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ubu bukangurambaga, buzibanda by’umwihariko ku bukerarugendo bushingiye ku nama z’ubucuruzi, ingendo zitandukanye, inama mpuzamahanga n’imurikabikorwa ritegurwa mu nzego zitandukanye.
Ambasaderi Urujeni, yavuze ko guhura no kuganira n’abakora muri uru rwego mu mijyi itatu ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bizaranga ubu bukangurambaga, kuko u Rwanda rwifuza kumenyekana nk’igihugu gishobora kwakira inama mpuzamahanga, gahunda z’amahugurwa, ibikorwa by’ibigo n’amarushanwa y’imikino itandukanye.
Yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye mu kwakira ibirori n’ibikorwa nk’ibi, kandi rukaba rwifuza kubyifashisha mu kureshya ibindi bikorwa mpuzamahanga byinshi.
Iyi gahunda, iri mu ngamba rusange za RDB zo guteza imbere ubukerarugendo, zigamije kwagura amasoko ya ba mukerarugendo, gukomeza ubufatanye mpuzamahanga no kumenyekanisha ubushobozi u Rwanda rufite mu bukerarugendo bushingiye ku myidagaduro no mu kwakira ibikorwa by’ubucuruzi.
Nyuma yo gutangirira i Zurich, ubu bukangurambaga buzakomereza i Munich n’i Düsseldorf mu Budage.
Binyuze muri ibi bikorwa, u Rwanda rwizeye gukomeza umubano n’abakora ubukerarugendo mu Burayi no gukurura abafatanyabikorwa bashya bazagira uruhare mu iterambere rirambye ry’urwego rw’ubukerarugendo.