Gasamagera Wellars yahererekanyije ububasha na Bazivamo Christophe muri FPR Inkotanyi
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yahererekanyije ububasha na Amb. Gasamagera Wellars asimbuye kuri uwo mwanya.
Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango FPR Ikotanyi i Rusororo, kiyoborwa na Visi Perezida wa Mbere Uwimana Consolée, nyuma yo gutangazwa kw’amavugurura yakozwe mu Muryango mu Nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR Inkotanyi mu cyumweru gishize.
Amb. Bazivamo wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria imirimo yagiyeho mu 2023.
Yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC guhera mu 2016. Mbere yaho yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) ndetse yabaye mu myanya itadukanye muri Guverinoma mu Rwanda kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2002 kugeza muri Gicurasi 2011.
Kuva muri uwo mwaka wa 2002 yabaye Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi kugeza mu 2023 ubwo yari ahawe inshingano za Ambasaderi.
Yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, iy’Ibidukikije, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, n’Amashyamba na Mine.
Amb. Bazivamo yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), kuva muri Kamena 2000 kugeza muri Ugushyingo 2002
Yabaye kandi Perefe wa Perefegitura ya Gitarama kuva muri Werurwe 1999 kugeza muri Gucurasi 2000.
Amb Bazivamo yize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi kuva mu 1981 kugeza mu 1988.
Yize kandi muri Kaminuza ya Göttingen yo mu Budage. Yahakuye impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhinzi.
Mu zindi mpinduka zabaye mu mavugurura y’Inzego zigize Umuryango FPR Inkotanyi, Visi Perezida wa Mbere wa FPR Inkotanyi yakomeje kuba Consolée Uwimana, Visi Perezida wa Kabiri aba Kayisire Marie Solange.
Ku rundi ruhande, undi mwanya washyizweho ni Umunyamabanga wungrije wagizwe Gasana Karasanyi Stephen wahererekanyije ububasha na Kakooza Henry wamusimbuye ku buyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza.
Umwanya w’Inararibonye na wo winjiye mu nzego z’Umuryango FPR Inkotanyi, mu gihe hari hasanzweho abagishwanama babarizwaga mu Ihuriro ry’Inararibonye.
Tito Rutaremara, avuga ko atari bwo bwa mbere Umuryango FPR Inkotanyi igize Visi Perezida wa Kabiri ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, ko byatangiye kuva uyu Muryango uvuka mu mwaka wa 1987.