RIB yamaze gutangaza ko yakiriye ikirego cya Shaddyboo

Nyuma yuko Mbabazi Shadia wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo ndetse akaba akunzwe kandi agakurikiranwa n'abatari bacye kurizo mbuga .Ku wa 22 kamena abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko uwitwa Yugi Umukaraza yamusanze murugo rwe akamufata ku ngufu RIB yatangaje ko yamaze kwakira kandi iri gukurikrana ikirego cye.

RIB yamaze gutangaza ko yakiriye ikirego cya Shaddyboo
RIB yamaze gutangaza ko yakiriye ikirego cya Shaddyboo

Shadia yanditse agira ati ''umuntu w'incuti ya cyera yansanze i wanjye nibwira ko azanywe n'amahoro twarasangiye gusa ntungurwa no kubyuka ntambaye ndetse nafashwe no ku ngufu'' Shaddy Boo kandi yakomeje asobanura ko atazi ibyo Yugi yamuhaye kuko atazi uko byagenze ,yongeraho ko turi mu gihugu cy'amahoro bityo rero ko ntawe ukwiye kubaho mu bwoba asoza yitabaza RIB .

Shaddy Boo

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babyakirirye bitandukanye aho bamwe babifashe nk'imikino abandi bakihanganisha  Shaddy Boo bavuga ko nawe akwiye ubutabera. Uyu muhanzi Yugi Umukaraza ntiyigze ahamya cyangwa ngo ahakane ibimuvugwaho ,ndetse ibi bikaba byakomeje gushyira murujijo abari gukurikiranira hafi iyi nkuru ,Mbabazi Shadia (Shaddy Boo) avuga ko bibabaje cyane kuba uyu musore yaratinyutse kumukorera igikorwa nkicyo akanakimukorera ari mu kwezi kw'abagore.

Yugi Umukaraza

Nubwo abenshi bakomeje gutekereza ko biri burangirire ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy Boo koko yaje gutera indi ntambwe, aho umuvugizi mukuru wa RIB  Dr Murangira B Thierry yamaze kwemeza ko RIB yamaze kwakira ikirego Shaddy Boo aregamo Yugi Umukaraza ndetse anatangaza ko Shaddy Boo yamaze gutanga ibizamini muri Isange one stop center 

kuri ubu ntakindi kiratangazwa kijyanye niki kirego ,niba koko ibyo Shaddy Boo arega Yugi Umukaraza ari ukuri cyangwa uyu musore ari umwere.

Share