Qatar Yishimiye Izahurwa ry’Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi.
Igihugu cya Qatar, cyatangaje ko cyishimiye ko ibihugu by’u Rwanda n’u Bubiligi, byahisemo kuzahura umubano wabyo wari umaze igihe warajemo agatotsi, gisobanura iyi ntambwe nk’insinzi ibonetse nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi. Iki gihugu cyavuze ko cyishimira ko ibiganiro byagiye bihuza impande zombi mu bihe bitandukanye, byagiye birangwa n’ubwumvikane, kiboneraho no gusaba ko ibitavugwaho rumwe n’impande zombi byakemurwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qataryasobanuye ko kuba ibihugu byombi byaratangaje kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2026 ko byahisemo kuzahura umubano wabyo, ari umusaruro wavuye mu kuba ibihugu byombi byaragize ishyaka ryo kuganira ku byo bitemeranyaho mu mahoro, binyuze muri Dipolomasi n’ibiganiro byubaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Maxime Prévot, batangaje kuwa kabiri tariki 22 Nzeri 2026, ko ibihugu byombi byazahuye umubano wabyo, ibi bikazakurikirwa no kongera gufungura Ambasade z’ibihugu byombi i Kigali na Brussels.
Impande zombi, zatangaje ko mu gihe hagiye gukorwa ibiteganywa n’amategeko ya Dipolomasi mu gushyiraho Abambasaderi bashya, ambasade z’ibihugu byombi zizaba ziyoborwa by’agateganyo na ba Chargé d’Affaires, aho bazaba bakorana n’umukozi ukuriye Konsula hamwe n’itsinda rito ry’abadipolomate. Gushyiraho Abambasaderi bashya nibimara kurangira, ku ruhande rw’u Rwanda, uzaruhagararira i Brussels, azaba anaruhagarariye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Hari hashize amezi 18 u Rwanda rucanye umubano n’u Bubiligi, kuko umubano w’ibihugu byombi wahagaze muri Werurwe 2025. Ni nyuma y’uko u Rwanda ruhagaritse imishinga y’iterambere rwari rufitanye n’u Bubiligi muri Gashyantare uwo mwaka, bitewe n’uko Kigali yashinjaga Brussels kubogamira ku ruhande rumwe mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse no gushaka gukomanyiriza u Rwanda mu rwego mpuzamahanga kugira ngo rubuzwe gukora imishinga igamije iterambere.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, banashimiye igihugu cya Qatar kuba cyarafashije nk’umuhuza mu biganiro byabahurije bwa mbere i Doha muri Kamena 2025, ndetse no mu bindi biganiro byagiye biba mu bihe bitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Qatar Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, yashimiye ibihugu byombi kuba byahisemo kuzahura umubano wabyo.
Yagize ati, “Turashimira ibihugu byombi kandi by’inshuti kuri iyi ntambwe y’ingirakamaro, kuko yagaragaje insinzi yavuye mu biganiro ndetse n’intego y’ubwumvikane.”
Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, yavuze ko igihugu cya Qatar kibona iyi ntambwe nk’icyemezo kidashidikanywa cyerekana ko kuba habaho gukomeza kuganira kw’ibihugu bifite byinshi bitandukaniyeho ari ingirakamaro cyane.
Yagize ati, “Leta ya Qatar yizera ko Dipolomasi n’ibiganiro bibayeho mu bwubahane, ari yo nzira yonyine kandi ishoboka yo kugaragaza ibyo impande zombi zitumva kimwe, kwiyunga no guteza imbere imikoranire.”
Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yavuze ko Kigali na Brussels byerekanye ubushake bwo kugaragaza ibyo bitavugaho rumwe mu buryo bwubaka, ndetse no kugerageza kubigabanya.
Iyi Minisiteri kandi, yanavuze ko izahurwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, ryitezweho kuzagura imikoranire y’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse no gutanga umusanzu mu mahoro n’umutekano, haba mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi, bigomba kubonwa nk’amateka mashya atangiye binyuze mu biganiro byubaka, by’umwihariko binyuze mu mujyo w’ubwubahane.
Kugira ngo akarere k’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kagire amahoro arambye, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko bisaba kubaha ubusugire bw’ibihugu bigize akarere, kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse no kugaragaza umuzi nyawo w’amakimbirane hagati ya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’ihuriro rya AFC/M23 riyirwanya.
Ibihugu byombi kandi, byemeranyije ko ubwubahane ndetse n’ibiganiro byubaka, bizakomeza kuranga buri ruhande mu mikoranire y’ejo hazaza.
Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Maxime Prévot, we yavuze ko kuzahura umubano w’ibihugu byombi, byakurikiye ibiganiro byagiye biba mu mezi menshi ashize hagati ye na Minisitiri Nduhungirehe, aho buri ruhande rwagiye rugaragaza ibyo rutumvikanaho n’urundi, kandi bikajyana no kwerekana aho ruhagaze mu bwubahane.