U Rwanda Rukomeje Gusarura Akayabo mu Bikomoka ku Buhinzi Byoherezwa mu Mahanga.
U Rwanda rwinjije miliyoni 14.3 z’amadolari ya Amerika mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga hagati ya tariki ya 9 na 13 Ugushyingo 2026, aho ikawa ari yo yaje ku isonga mu kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi.
Imibare y’ikigo cy’igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB, igaragaza ko ibyoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu, byose hamwe bingana na toni 9,765 z’ibicuruzwa, bikaba byarinjirije u Rwanda amadolari 14,325,053.
Ikawa ni yo iza ku mwanya wa mbere mu byinjirije igihugu amafaranga menshi, kuko toni 804 zayo zinjije amadolari 6,650,244.
Yakurikiwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, ari na byo byoherejwe mu mahanga ku bwinshi kurusha ibindi, kuko ingano yabyo ingana na toni 7,236. Ibyo bicuruzwa, byinjije amadolari 4,255,661. Ibyo bicuruzwa byoherejwe ku masoko arimo Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bubiligi n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Icyayi cyaje ku mwanya wa gatatu mu byinjirije igihugu amafaranga menshi, aho toni 626 zacyo zoherejwe mu mahanga zinjije amadolari 1,740,185.
Imboga zoherejwe mu mahanga zingana na toni 434, zinjirije u Rwanda amadolari 648,104. Aho zoherejwe cyane, ni mu Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Bubiligi n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
U Rwanda kandi rwohereje toni 402 z’imbuto mu mahanga, zinjiza amadolari 467,659. Izo mbuto zagejejwe ku masoko arimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi, u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Lithuania n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Ibikomoka ku bworozi bingana na toni 251 byoherejwe ku masoko atandukanye yo muri Afurika, byinjije amadolari 499,105.
U Rwanda kandi, rwohereje toni 12 z’indabo mu Buholandi no mu Bwongereza, zinjiza amadolari 64,095.
Muri rusange, ikawa yakomeje kuza ku isonga mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri iyo minsi itanu, ikurikirwa n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi ndetse n’icyayi.
Iyi mibare, igaragaza ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’u Rwanda byageze ku masoko yo mu Burayi, muri Amerika, muri Aziya, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.
Ikawa, icyayi n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi byose hamwe, byinjirije u Rwanda amadolari arenga miliyoni 12.6, angana na hafi 88 ku ijana by’amafaranga yose igihugu cyinjije mu byoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu.