Imvura idasanzwe mu majyaruguru y’Ubuhinde yateye imyuzure yahitanye 30 igira ingaruka kubandi 354,000

Abantu 30 bamaze gupfa, abandi barenga 354,000 bakaba baragizweho ingaruka ziturutse ku mvura nyinshi n’imyuzure mu ntara ya Punjab yo mu majyaruguru y’U Buhinde.

Imvura idasanzwe mu majyaruguru y’Ubuhinde yateye imyuzure yahitanye 30 igira ingaruka kubandi 354,000

Abayobozi batangaje ko uturere 23 two muri iyi ntara twatewe n’imyuzure, nyuma y’uko imigezi yuzuye ikagera ku rwego rwo guhungabanya ubuzima bw’abantu n’ibintu.

Abagera ku 20,000 bahise bimurirwa mu bice biri hasi cyangwa byahererewe ho n’imyuzure, hashyirwaho ibigo byinshi by’inkunga bigamije gutanga aho kuba n’ibikenewe by’ibanze ku miryango ibangamiwe.

Umuyobozi w’iyi ntara, Bhagwant Mann, asaba igihugu kwishyira hamwe n’iyi ntara, avuga ko ari imyuzure mibi cyane iyi ntara ihuye nayo kuva mu mwaka wa 1988.

Punjab izwi nk’isoko y’ibiribwa mu Buhinde, ni n’ahantu hakorerwa umusaruro mwinshi w’ubuhinzi, cyane cyane ibiribwa nk’ingano n’umuceri.
Guverinoma ivuga ko imyaka y’ubuhinzi ku buso bungana na hegitari 148,000 yangijwe n’amazi, bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku musaruro.

Kimwe cya kane cy’Abaturage 30 bo muri Punjab bakora ibikorwa bijyane n’ubuhinzi, ibi bikaba byateje impungenge ku mibereho y’abatuye mu cyaro.

Amatsinda menshi yo gutabara hamwe n’ingabo z’U Buhinde, igisirikare kirwanira mu kirere n’ingabo zirwanira mu mazi, biri gufasha mu bikorwa byo gutabara. Indege za kajugujugu 35 hamwe n’amato arenga 100 byakoreshejwe.

Ikigo cy’ikirere cy’U Buhinde kivuga ko imyuzure iterwa no guhuza kenshi k’umuyaga w’itumba n’imihindagurikire y’ikirere,
Ibi byanatumye habaho imvura idasanzwe mu bindi bice byinshi byo mu majyaruguru y’U Buhinde. 

Share