U Rwanda rwaguriye inzira zarwo zo gutumiza lisansi ku cyambu cya Tanga
U Rwanda rwaguriye inzira zo gutumiza lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli hakoreshejwe Icyambu cya Tanga muri Tanzania, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umutekano w'itangwa ry'ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka zaterwaga no gukoresha inzira imwe yonyine mu kubitumiza no kubyinjiza mu gihugu.
Ku munsi wejo hashize nibwo igihugu cyakiriye bwa mbere umutwaro wa toni 40,000 z'ibikomoka kuri peteroli byatunganyijwe unyujijwe kuri icyo cyambu. Ni intambwe yatewe binyuze mu masezerano hagati ya Rwanda National Energy Company (RNEC) na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited agamije gutuma u Rwanda rugira uburyo bwizewe kandi burambye bwo kubona lisansi.
Guverinoma y' u yatangaje ko gukoresha Icyambu cya Tanga bizafasha u Rwanda kongera inzira zinyuzwamo lisansi, bityo rugabanye ingaruka zaterwa n'ihungabana rishobora kuba ku nzira zisanzwe zikoreshwa cyangwa ku isoko mpuzamahanga. Biteganyijwe kandi ko iyi gahunda izafasha gutuma itangwa rya lisansi rirushaho kuba rihamye, ndetse igashyigikira iterambere ry'ubukungu n'ubucuruzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Chantal Tuyishimire, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu ngamba zigamije kongera ubushobozi bw'igihugu bwo guhangana n'ibibazo bishobora kuvuka ku isoko mpuzamahanga, anagaragaza ko ubu buryo bushobora no kuzifashishwa mu gutumiza ibindi bicuruzwa by'ingenzi.
Mu gihe u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha cyane inzira inyura ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya, kongeraho Icyambu cya Tanga biteganyijwe kurufasha kurushaho kwihutisha itangwa rya lisansi, kongera ubwizerwe bw'uruhererekane rw'ubwikorezi no gukomeza kubaka urwego rw'ingufu rufite ubushobozi bwo guhangana n'ihindagurika ry'isoko.