Uwahoze ari Perezida wa ICTR Yatsindiye Igihembo cy’Amahoro Cyitiriwe Nobel.
Igihembo cy’amahoro citiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2026, cyahawe Navanethem 'Navi' Pillay, umugore ukomoka mu gihugu cya Afurika y’epfo, ku bw’umuhate we mu gushishikariza abantu gukurikiza amategeko no guharanira amahoro.
Navanethem 'Navi' Pillay, yavutse mu mwaka wa 1941, avukira i Durban mu gihugu cya Afurika y’epfo, abyarwa n’ababyeyi bakomoka mu gihugu cy’u Buhinde.
Nk’umuntu wakuriye muri Politiki ya ba Gashakabuhake yariho muri Afurika y’epfo ari yo Apartheid, Navanethem 'Navi' Pillayyakuze afite inyota yo kwiga no gukora mu rwego rw’amategeko, aba n’umugore wa mbere ufite ababyeyi bakomoka mu Buhinde wabigezeho.
Mu gihe cya Apartheid, Navanethem 'Navi' Pillay, yashyigikiye impirimbanyi zarwanyije byimazeyo iyo Politiki nka Nelson Mandela, ndetse anamagana uburyo muri Afurika y’epfo abantu bafungwagamo, kuko yabonaga burimo ihohoterwa rikabije.
Nyuma ya Apartheid, Navanethem 'Navi' Pillay yabaye umucamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga Arusha muri Tanzania, kuva muri Gicurasi 1995 kugeza tariki 24 Gicurasi mu mwaka wa 2003.
Kimwe cya kabiri cy’igihe yamaze muri uru rukiko, yakimaze ari umuyobozi warwo, kuko yaruyoboye kuva mu mwaka wa 1999 kugeza ubwo yasozaga inshingano ze muri 2003.
Bimwe mu byo yakoze byibukwa ubwo yari muri ICTR, ni uko yafashije mu kwemeza ko gufata ku ngufu ari kimwe mu bigize ibyaha bya Jenoside, by’umwihariko mu rubanza rwa Jean Paul Akayesu.
Hagati y’umwaka wa 2008 na 2014, yabaye umucamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), icyarimwe akaba n’umukuru w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Vuba aha, Navanethem 'Navi' Pillay, yayoboye Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yakoze iperereza ku ibangamirwa ry’uburenganzira bwa muntu mu ntambara ishyamiranyije igihugu cya Isiraheli n’umutwe wa Hamas. Iyo Komisiyo, yaje gushyira hanze raporo yashinjaga Isiraheli gukorera Jenoside muri Gaza. Raporo y’iyo Komisiyo yaje kwamaganwa na Isiraheli, aho yayise raporo iteye isoni.
Uretse igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, muri iki cyumweru hatangajwe n’abandi batsindiye ibihembo byitiriwe Nobel mu byiciro binyuranye birimo ubuvuzi, ubugenge, ubutabire n’ubuvanganzo. Gutangaza abatsindiye ibihembo byitiriwe Nobel muri uyu mwaka, bizasozwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha, hatangazwa uwatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu cyiciro cy’ubukungu.
Mu cyiciro cy’ubuvuzi, iki gihembo cyatsindiwe n’abaganga Karl Deisseroth ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Peter Hegemann hamwe na Georg Nagel bakomoka mu gihugu cy’u Budage, ku bw’ubuvumbuzi bakoze bwatumye haboneka uburyo bunyuranye bwo kuvura ikibazo cyo kutabona, agahinda gakabije, kubatwa n’ibintu binyuranye ndetse n’indwara yo kwibagirwa.
Mu cyiciro cy’ubugenge, iki gihembo cyatsindiwe n’Umubiligi witwa Francis Halzen, ku bw’uruhare rwe mu ishyirwaho ry’icyuma gikomeye cyo mu bushakashatsi cyitwa IceCube Neutrino Observatory no mu kuvumbura neutrinos zifite ingufu nyinshi zituruka mu isanzure.
Mu cyiciro cy’ubutabire, abatsindiye iki gihembo ni Umufaransa Henri B. Kagan hamwe n’Umuyapani Kenso Soai, kubera ubushakashatsi bakoze bwatumye habaho gusobanukirwa uburyo haboneka ndetse hanagenzurwa imiterere yihariye y’uturemangingo tugize ibintu.
Mu cyiciro cy’ubuvanganzo, iki gihembo cyatsindiwe n’Umunyacanada witwa Anne Carson, ku bw’ubuhanga bwe mu kwandika no guhanga uburyo bushya bwo kugeza ibitekerezo ku basomyi, ahuza umurage w’ubuvanganzo bwa kera n’uburyo bugezweho bwo kwandika.
Ibihembo byitiriwe Nobel mu byiciro byose bifite agaciro ka Miliyoni 1.2 y’Amadolari, ni hafi Miliyari 1,763,484,000y’amafaranga y’u Rwanda, biteganyijwe ko byose bizatangwa tariki 10 Ukuboza ari na yo tariki Umunyasuwedi Alfred Nobel watangije ibi bihembo yapfiriyeho, bikazatangirwa i Stockholm muri Suwedi, uretse igihembo cy’amahoro cyo kizatangirwa i Oslo muri Noroveje.