Urugendo rw’umwarimu wahinduye icyerekezo cy’uburezi mu Rwanda: Prof. Dr Rwigamba Balinda washinze ULK

Hari benshi bashingira iterambere ku mitungo ifatika nk’amazu, amasambu cyangwa ubucuruzi, Prof. Dr Rwigamba Balinda, Perezida wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) akaba ari nawe wayishinze, yahisemo inzira itandukanye: gushora mu bwenge bw’abantu. Ni urugendo rwatangiye mu kwizera, rukuura mu busa, rugahinduka imwe muri kaminuza zigenga zikomeye mu Rwanda.

Urugendo rw’umwarimu wahinduye icyerekezo cy’uburezi mu Rwanda: Prof. Dr Rwigamba Balinda washinze ULK

Prof. Dr Rwigamba Balinda yavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu 1948 mu cyahoze ari Zaire. Urukundo rwe ku burezi rwatangiye kare, aho yatangiye kwigisha muri kaminuza zitandukanye za RDC guhera mu 1974. Avuga ko kuva akiri umwana muto yari afite inzozi zo gukora ikintu gifasha abantu kwifasha, aho yifuzaga kuzaba umwarimu kugira ngo afashe abantu kubona. Ati: “Nashakaga gukora ikintu kizafasha abantu kwifasha bakagira Umunani nyamunani utari inka, utari isambu, cyangwa ubundi butunzi bushira.”

Mu 1994, Prof. Dr Rwigamba Balinda yahawe akazi gahoraho ko kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, binyuze mu ibaruwa ibimumenyesha yo ku wa 09/12/1994. Nubwo yari amaze kugera ku rwego rwo kwigisha muri kaminuza nkuru y’igihugu, inzozi ze zakomeje gusumba akazi ke bwite.

Ku italiki ya 15 Werurwe 1996, Prof. Dr Rwigamba Balinda yashinze Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Avuga ko ULK atari igitekerezo cy’ubucuruzi, ahubwo ari umushinga w’Imana.

Ati: “ULK ni umushinga w’Imana. Nahisemo gushora ubushobozi bwanjye mu burezi kuruta ibindi byose. Nsenga Imana nzima yumva amasengesho kandi igasubiza. Iyo umuntu afite ukwizera gushingiye ku Mana, Imana imuha icyerekezo n’imbaraga zo gukora ibintu byinshi ku bw’icyubahiro cyayo, atari ukwiteza imbere wenyine ahubwo ari ukugirira abantu akamaro,”

Avuga ko atigeze yifuza kwinjira mu bucuruzi nubwo abushyigikira, ashimangira ko icyemezo cyose umuntu afata gishingira ku cyerekezo aha ubuzima bwe.

Ati: “Gukora ni icyiciro cya kane. Icya mbere ni ugutekereza, icya kabiri ni igenamigambi, icya gatatu ni imitunganyirize. Ni yo mpamvu nahisemo gushinga ULK nyishingiye ku kwizera, ntafite amafaranga, ngenda n’amaguru, ariko numvaga izaba ikigo kinini cyane,”

Mu gutangira ULK, Ni ibintu bitari byoroheje na gato. Prof. Dr Rwigamba Balinda yibuka ko yakodesheje ibyumba bibiri by’amashuri kuri Saint Paul, hafi ya Saint Famille, naho ibiro bye abishyira muri koridoro. Icyo gihe yari umukorerabushake, adahembwa, yizeraga ko amafaranga y’abanyeshuri bacye azishyura ubukode n’imishahara y’abarimu.

Ati: “Natangiye nizeye ko abanyeshuri bazishyura duke tukariha ubukode, tukishyura abarimu. Njyewe nta mushahara nahembwaga. Ariko nari nizeye ko icyo gikorwa kizavamo Kaminuza y’Ingazamarumbo,”

Mu mwaka wa mbere gusa, ULK yatangiranye abanyeshuri 204. Uko imyaka yagiye ishira, umubare w’abanyeshuri wariyongereye, ULK iba igicumbi cy’ubumenyi, itanga umusanzu ufatika mu kubaka Igihugu.

Prof. Dr Rwigamba Balinda avuga ko adakunda ijambo “igishoro”, kuko kuri we rwiyemezamirimo nyakuri atangirira kuri zero.

Ati: “Sinkunda ijambo igishoro. Iyo utangiranye igishoro urahomba. Rwiyemezamirimo nyawe ni utangirira kuri zero. No mu masomo twigisha hano harimo igice kinini cyo kwihangira imirimo,”

Ubumuntu bwe bwongeye kugaragara cyane mu gihe cya Covid-19, aho ULK yahisemo kudatererana abakozi bayo. Mu gihe ibigo byinshi byafungaga imiryango, ULK yari ifite abakozi hafi 300, Prof. Dr Rwigamba Balinda afata icyemezo gikomeye cyo kubitaho.

Ati: “Naravuze nti nta mukozi uzicwa n’inzara. Abafite imishahara iri hejuru ya miliyoni twarayikase, basigarana igice, ariko abafite munsi y’ibihumbi 500 bo bakomeje guhembwa. Amafaranga amaze gushira, njya gusaba inguzanyo muri banki nubwo tutari tuzi igihe Covid izarangirira,”

Yongeyeho ati: “Nta kuntu nari kurya ibirayi, ibijumba cyangwa amata, nziko umukozi wanjye nta kintu afite. Ndi umubyeyi wabo. Icyo mfite ngisaranganya n’abandi.”

Uretse uburezi, ULK ifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’abaturage binyuze muri ULK Foundation, yashinzwe na Prof. Dr Rwigamba Balinda. Uyu muryango umaze kurihira amashuri abanyeshuri batari bafite ubushobozi bwo kubona amafaranga y’ishuri barenga 2000, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu rwego rw’ubukungu, ULK itanga umusoro ungana nibura na miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi. Kuri ubu, ULK ifite abanyeshuri basaga 10,000, muribo abarenga 4,000 b’abanyamahanga, bigaragaza uruhare rwayo mu burezi mpuzamahanga no mu iterambere ry’igihugu.

Inkuru ya Prof. Dr Rwigamba Balinda ni isomo ry’uko kwizera, icyerekezo n’umurava bishobora kubaka ikigo gikomeye kigira akamaro ku gihugu n’abagituye. Ni urugero rw’umuyobozi wemera ko iterambere rirambye rishingira ku bantu aho kubakira ku mutungo ushira.

Prof. Dr Rwigamba Balinda yambaye umwambaro w'icyubahiro, yifatanya n’abanyeshuri mu muhango wo gusoza amasomo, ashimangira ko uburezi ari umurage uruta umutungo ushira

Mu biro bye, Prof. Dr Rwigamba Balinda mu kiganiro ku rugendo rwe rwo kubaka ULK, kaminuza yatangiriye ku busa igahinduka igicumbi cy’ubumenyi.

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ikigo cyubatse ku cyerekezo n’ukwizera, gifite abanyeshuri basaga 10,000

Bimwe mu bihembo ULK yagiye yegukana, bigaragaza uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi n’ubuyobozi bufite ireme.

Share