Uko ubuhinzi bushingiye ku bipimo by’ubutaka butanga umusaruro ushimishije
Abahinzi batangiye gushyira mu bikorwa gahunda nshya yo gupima ubutaka binyuze mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi (RAB), baravuga ko ibafasha kumenya neza ifumbire ijyanye n’ubutaka bwabo, ibintu bavuga ko byatumye umusaruro wiyongera mu buryo bufatika ugereranije n’imyaka yabanje.

Mu gihe mu myaka myinshi abahinzi bakomeje guhinga ibihingwa basanzwe bamenyereye badashingira ku byo ubutaka bukunda, kuri ubu RAB yatangije gahunda igamije kumenya imiterere y’ubutaka (soil profiling), harimo kureba ubusharire, ndetse no guhuza ubutaka n’ifumbire ibukwiriye.
Jean Bosco Nshimiyimana, umuhinzi wo mu Karere ka Gasabo wapimishije ubutaka bwe, avuga ko iyi gahunda yamuhinduriye imyumvire ku buhinzi.
Ati: “Twamenyereye kujya ku isoko tukagura ifumbire uko tubonye, rimwe na rimwe tugatera ubutaka bukanga. None ubu RAB yamfashije gupima ubutaka bwanjye, bampa ishwagara n’ifumbire bimbereye, umusaruro w’ibigori wariyongereye bitangaje”
Undi muhinzi, Jean Kelvin Ishimwe wo mu Karere ka Musanze, agira ati: “Mbere nahingaga mbwirwa ko ubutaka bwanjye butera, ariko sinabikoragaho. Nyuma yo gupimisha nahawe inama yo guhinga ibirayi n’imboga, kandi koko imbuto n’ifumbire bampa byatumye tweza inshuro zirenga ebyiri ibyo twahingaga mbere.”
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubuhinzi muri RAB, Dr Florence Uwamahoro, avuga ko iyi gahunda igamije gufasha igihugu kugera ku buhinzi bushingiye ku bumenyi.
Ati: “Kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo birenga 6,900 by’ubutaka mu gihugu hose, kandi ubushakashatsi burakomeje kugira ngo tumenye imiterere y’ubutaka buri hose mu Rwanda”
Dr Uwamahoro akomeza asaba abahinzi bafite ubutaka bunini cyangwa gahunda zihariye kwegera RAB kugira ngo bafashwe gupima ubutaka bwabo. Ati:
“Hari ubwo umuhinzi atekereza guhinga igihingwa kitajyanye n’ubutaka afite, kandi bituma adahinga neza. Uwifuza gukora neza aho ari hose, turamwakira tukamusobanurira uburyo n’inzira yanyuramo agapimisha ubutaka n’umumaro wabyo.”
Dr UWAMAHORO Florence, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) y’umwaka wa 2024 igaragaza ko u Rwanda rufite hegitari miliyoni 2.376 zihingwaho, muri zo hegitari miliyoni 1.350 bingana na 57% by’ubuso bw’igihugu zikoreshwa mu buhinzi. Muri izi, hegitari ibihumbi 987 ni iz’ibihingwa by’igihe gito, ibihumbi 513 ni iz’ibihingwa by’igihe kirekire, naho hegitari 116,000 zikoreshwa mubwubatsi.