Umunyamerika Chuck Norris wari icyamamare muri Filime yitabye Imana

Umuryango we ubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ni wo watangaje urupfu rwe, uvuga ko yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki 19 Werurwe 2026 afite imyaka 86 y’amavuko, akaba yazize uburwayi, kandi yapfuye mu mahoro agaragiwe n’umuryango we.

Umunyamerika Chuck Norris wari icyamamare muri Filime yitabye Imana

Chuck Norris, yavukiye i Oklahoma mu mwaka wa 1940, ariko mbere yo kwinjira mu gukina za Filime, abanza kwinjira mu ngabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere.

Ubwamamare bwe nk’umukinnyi wa za Filime bwatangiye mu mwaka wa 1972, ubwo yagaragaraga muri Filime yitwa Way of the Dragon arwana n’undi mukinnyi wa filime witwa Bruce Lee, ariko igikundiro cye cyaje gutumbagira cyane ubwo yagaragaraga mu ruhererekane rwa filime zacaga kuri televiziyo rwitwaga Texas Ranger.

Ikinyamakuru cya TMZ, cyari cyanditse ko mbere y’urupfu rwe, Chuck Norris yari yabanje kujyanwa igitaraganya kuvurirwa mu bitaro bya Hawaii.

Nubwo umuryango we watangaje iby’urupfu rwe ariko, hari byinshi uyu muryango wagize ubwiru, nk’indwara nyayo yamuhitanye, umuhango wo kumuherekeza n’ibindi, bitewe n’uko uru rupfu ruje ruwutunguye nk’uko bikubiye mu butumwa bwawo.

 

Chuck Norris, asize umugore, abana 5 ndetse n’abuzukuru 13.

Share