Kugoboka Abahinzi n’Aborozi Bafashe Ubwishingizi, Bimaze Gutwara Arenga Miliyari 11.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), yatangaje ko abahinzi n’aborozi mu Rwanda bamaze guhabwa indishyi zisaga miliyari 11.6 z’amafaranga y’u Rwanda, kuva hatangizwa gahunda y’ubwishingizi bwa bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Muri ayo mafaranga yose yatanzwe, asaga miliyari 6.7 z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe abahinzi bahuye n’ibihombo bitewe n’ibiza kamere n’izindi mpamvu zangiza imyaka, mu gihe aborozi bahawe asaga miliyari 4.9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi mibare, yatangajwe ku wa 17 Ugushyingo 2026, ubwo ikigo cyigenga cy’ubwishingizi cya BK Insurance ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), byatangaga miliyoni 204 Frw y’indishyi ku bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.
Aya mafaranga, yatanzwe binyuze muri gahunda y’ubwishingizi bwa bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi yitwa Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, yatangijwe mu mwaka wa 2019 igamije gufasha abahinzi n’aborozi kwikura mu gihombo baterwa n’imihindagurikire y’ikirere, indwara n’izindi mpamvu kamere zituma imyaka n’amatungo byangirika.
Museruka Joseph, ushinzwe gahunda y’ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu gufasha abagenerwabikorwa kongera kubaka imibereho yabo nyuma yo guhura n’ibihombo.
Yavuze ko iyo iyi gahunda itabaho, imyaka n’amatungo bifite agaciro karenga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda byari kuba byaratakaye burundu, bigatuma abahinzi n’aborozi babura umutungo bari gukoresha mu kongera gukora imirimo yabo.
Yagize ati, “Iyo Tekana itabaho, imyaka cyangwa amatungo bifite agaciro karenga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda byari kuba byaratakaye burundu. Binyuze muri iyi gahunda, agaciro k’ibyo byatakaye karagaruzwa, bigatuma mushobora kongera gushora imari, kugura andi matungo no gukomeza ibikorwa byanyu.”
Museruka, yavuze ko Leta itanga inkunga ingana na 40 ku ijanaby’ikiguzi cy’ubwishingizi, mu rwego rwo gushishikariza abahinzi n’aborozi kubukoresha nk’uburyo bwo guteza imbere ibikorwa byabo, aho gutegereza guhabwa indishyi gusa nyuma yo guhura n’igihombo.
Yagize ati, “Leta ntishaka ko ubwishingizi buba uburyo bwo kubishyura gusa iyo mugize igihombo, ahubwo ishaka ko bugira uruhare mu iterambere ryanyu, bubafasha kubona inguzanyo, kuvugurura uburyo mukoramo ubuhinzi no kubona ibindi bikoresho byabafasha kunoza ibikorwa byanyu.”
Abahinzi n’aborozi bavuga ko ubwishingizi bubafasha kwikura mu gihombo.
Donatha Karikwera, umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Kirehe, yavuze ko mbere,abanyamuryango b’iyi koperative bahuraga n’ibihombo bikomeye byaterwaga n’ibiza, ku buryo bamwe byabagoraga gusubira mu buhinzi.
Yagize ati, “Koperative yacu irashimira cyane gahunda ya Tekana. Mbere y’uko tuyijyamo, twahuye n’ibiza byaduteye igihombo, ku buryo byagoraga abahinzi gusubira mu bishanga ngo bongere bahinge.”
Uwotwambaza Marie, wororera inkoko zisaga 4,000 mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yinjiye muri gahunda y’ubwishingizi nyuma yo guhura n’igihombo gikomeye akiri mu ntangiriro z’umushinga we w’ubworozi bw’inkoko.
Yagaragaje ko mu mwaka wa 2020 yatakaje inkoko 380, ubwo yari akiri kubaka ibikorwa bye by’ubworozi, agasigarana inkoko 100 gusa.
Yagize ati, “Kuva nakwinjira muri iyi gahunda, sinongeye guhura n’ikibazo nk’icyo, kuko igihe cyose ngize igihombo, ubwishingizi buranshumbusha.”
Gutanga indishyi z’ubwishingizi bwa bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rwamagana,byahuriranye na gahunda yo gukingira amatungo, yibanze ku nka zifite ubwishingizi, mu rwego rwo kugabanya ibihombo biterwa n’indwara z’amatungo.
Iyi gahunda yo gukingira amatungo, igamije gufasha aborozi gukumira ibihombo bitaraba, aho gutegereza indishyi z’ubwishingizi nyuma y’uko ayo matungo apfuye. Gukingira amatungo kandi, byitezweho kugabanya bigaragara impfu z’amatungo ziterwa n’indwara zishobora gukingirwa, bigatuma umusaruro w’amata wiyongera, kandi bikanarinda ishoramari ryashyizwe mu bworozi.
Leta yishyura 40 ku ijana by’ikiguzi cy’ubwishingizi.
Muri gahunda ya Tekana, Leta yishyura 40 ku ijana by’ikiguzi cy’ubwishingizi, mu gihe abahinzi n’aborozi bishyura 60 ku ijana asigaye.
Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2019, hamaze gukoreshwa asaga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugura ubwishingizi, aho buri mwaka abahinzi n’aborozi bayitabira, bagera ku mpuzandengo y’abantu 266,402.
Iyi gahunda, ikorera mu turere twose 30 tw’u Rwanda, ikaba yishingira imyaka irimo umuceri, ibigori, ibirayi, imyumbati, soya n’ibishyimbo.
Hanishingirwa kandi amatungo arimo inka zitanga umukamo, ingurube, inkoko n’ubworozi bw’amafi.
Iyi gahunda, yashyizweho mu rwego rwo kurinda ishoramari ryo mu buhinzi n’ubworozi ibihombo biterwa n’imihindagurikire yikirere, indwara n’izindi ngaruka kamere, ndetse no gufasha abagenerwabikorwa bayo gukomeza kubona umusaruro no kongera kwiyubaka mu rwego rw’imari igihe habaye ibiza.