Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Davido yamurikiyemo Album
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo umuhanzi Davido wo muri Nigeria, yamurikiyemo album '5ive' imbere y'Abanyarwanda.
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu, kiri mu ruhererekane rw'ibyo Davido ari gukora bizenguruka Isi.
Davido uri mu bakomeye mu muziki wa Afurika yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena, cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru.
Yaririmbye indirimbo ze zigezweho nka ‘10 Kilo’ yasohotse muri uyu mwaka wa 2025. Nubwo iyi ndirimbo ari nshya yasanze abenshi mu bakunzi be bo mu Rwanda bayizi, ku buryo bayiririmbanye.
Yageze ku ndirimbo ‘Aye’ yasohotse mu myaka 11 ishize ibintu birahinduka. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kugeza ubu.
Indi ndirimbo yashimije abakunzi ba Davido ni ‘Blow your Mind’ yakoranye na Chris Brown, bigeze kuri ’Ogechi’ yasohotse mu 2024 na ’Twe Twe’ yakoranye na Kizz Daniel biba akarusho.