Papa Leo XIV, yise intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, Amahano ari gukorerwa ikiremwamuntu
Ubwo yari asoje isengesho akora buri cyumweru rizwi nk’indamutso ya Malayika cyangwa se Angelus mu rurimi rw’ikilatini, ari kuri Bazilika nkuru yaragijwe Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Leo wa XIV yavuze ko atewe umutima uhagaze n’intambara yo mu burasirazuba bwo hagati, yongera ko inzirakarengane ziri guhitanwa n’iyi ntambara ari nyinshi, bityo ko ibiri kuba ari amahano ari gukorerwa ikiremwamuntu.
Uyu mushumba, yavuze ko akomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, ndetse anasaba ko impande zose zihanganye zahagarika intambara ahubwo zikayoboka inzira y’ibiganiro.
Mu magambo ye, Papa Leo XIV yagize ati, “Ntidushobora guceceka, kandi hari abantu bari kubabara, byongeye kandi, inzirakarengane zitagira uwazirinda, ni zo ziri gusiga ubuzima muri aya makimbirane.”
Amagambo ya Papa Leo wa XIV, aje mu gihe intambara ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran yinjiye mu cyumweru cyayo cya kane.
Nyamara, si ubwa mbere Leta ya Vatican igira icyo ivuga kuri iyi ntambara, kuko no kuwa gatatu tariki 18 Werurwe 2025, uwagereranywa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Vatican ari na we mudipolomate mukuru w’iyi leta, Karidinali Pietro Parolin, yari yavuze ko yahamagariye perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump kurangiza iyi ntambara vuba bishoboka, ndetse anahamagarira ubuyobozi bw’igihugu cya Israel guhagarika ibitero gikomeje kugaba muri Libani.