Mineduc Yatangaje Izindi Mpinduka Enye mu Burezi.
Minisiteri y’uburezi, yashyizeho impinduka enye zigamije guteza imbere imyigishirize, imyigire, kunoza akazi k’abarimu ndetse n’imibereho myiza y’abanyeshuri, nk’uko Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva yabitangarije urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Gatandatu.
Mu rwego rwo kurema abarimu bashoboye, iyi Minisiteri yakoze impinduka mu mashuri nderabarezi (TTCs), aho kuva muri Nzeri 2026, The Ministry of Education Announces Four More education reforms abanyeshuri bayigamo batazongera kwiga imyaka itatu, ahubwo bazajya bayigamo imyaka itanu, bagasohoka bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A1.
Ikigamijwe, ni ukugira ngo abarimu bigisha mu mashuri abanza bagendane n’ibipimo by’uburezi bigezweho kandi bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza. Avuga kuri iyi mpinduka, Minisitiri Joseph Nsengiyumva yagize ati, “Muri gahunda rero tuzazamura icyiciro cy’abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo mu gihe kiri imbere abarimu bazabe bafite impamyabushobozi igera ku ya kaminuza, [Licence] ariko ibyo tuzabikora mu byiciro bibiri. Abafite A2 tubageze kuri A1, abafite diplômes y’amashuri yisumbuye tubajyanye kuri A1, icyiciro cya kabiri bazava kuri A1 bajye kuri A0. Ibi tuzabikora mu myaka 10.”
Abanyeshuri bifuje kwiga mu mashuri nderabarezi (TTC), bazahabwa umwanya wo gutekereza kuri iyi mpinduka, hanyuma bahitemo niba bazakomeza kwiga muri ayo mashuri cyangwa niba baziga ibindi. Biteganyijwe ko kandi abarimu bigisha mu mashuri abanza kuri ubu, ariko badafite impamyabumenyi ya Kaminuza batazirukanwa, ahubwo bazahabwa amasomo abafasha gukarishya ubumenyi bukenewe kugira ngo barerere u Rwanda neza.
Mu ngengabihe yakoreshwaga, hazongerwamo umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye ku banyeshuri, kugira ngo biyibutse ibyo bigishijwe.
Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko amasaha yo gutangira amasomo atazahinduka, ko ahubwo ikizahinduka ari isaha yo gusoza amasomo. Abarimu bose bazajya basoza kwigisha saa cyenda n’igice z’igicamunsi, naho abanyeshuri basigare bakora ibikorwa bibafasha kumva neza ibyo bigishijwe maze batahe saa kumi n’imwe z’umugoroba nk’uko bisanzwe.
Ibyo bizajya bikorwa kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Kane, naho kuwa Gatanu, abanyeshuri bazajya bataha saa cyenda n’igice z’igicamunsi, naho abarimu basigare bakora ibindi bikorwa bigamije kunoza neza akazi kabo.
By’umwihariko, Minisitiri Nsengiyumva yavuze ku bikorwa byunganira inyigisho abanyeshuri bahawe agira ati, “Ni uburyo ushimangira ibyo wize ariko uticaye mu ishuri. Urugero, Icyongereza iyo wicaye mu ishuri bakubwira ikibonezamvugo [grammar] ariko amasomo nyunganiranteganyanyigisho ni ukujya mu matsinda yo kuganira [debate club]. Ubundi ntabwo twabikoraga.”
Uretse kuba ibi bikorwa bizajya bifasha umwana kumva neza no gusobanukirwa biruseho ibyo yigishijwe, Minisiteri y’Uburezi yemeza ko bizafasha abanyeshuri kongera ubusabane hagati yabo.
Indi mpinduka yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ni iyongerwa ry’umusanzu w’umubyeyi, aho umusanzu watangwaga ku ifunguro ry’umunyeshuri wiga mu mashuri abanza wavanywe ku mafaranga y’u Rwanda 975 ugashyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 2,000.
Ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bataha iwabo, umusanzu w’umubyeyi wavanywe ku mafaranga y’u Rwanda 19,500 ushyirwa ku mafaranga 24,000, naho ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bacumbikirwa, umusanzu w’umubyeyi wavanywe ku mafaranga y’u Rwanda 85,000 ushyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 110,000, ndetse Leta izongera nkunganire ku mafunguro agenerwa abanyeshuri mu byiciro byose.
Mu kuvuga kuri iyi mpinduka izatangira gukurikizwa kuva muri Mutarama 2027, Minisitiri Nsengiyumva yagize Ati “Iyi mibare ireba uburyo ibiciro byagiye bihinduka. Nko mu biga babayo ibiciro byari kurenga ibihumbi 120 Frw ariko kuko yari asanzwe ari menshi turavuga ngo Leta izafasha kugira ngo atarenga ibihumbi 110 Frw.”
Ikindi Minisiteri y’Uburezi yasabye, ni ukongera ikinyabupfura no kwirinda imyitwarire mibi mu mashuri, aho yemeza ko ishuri rigomba kwigirwamo, rigomba kuba riri ahantu hatekanye kandi n’abarikoreramo bakarangwa n’imico myiza.
Minisitiri Nsengiyumva, yemeje ko kimwe mu bikomeje kwigaragaza cyane mu mashuri, haba ku banyeshuri, ku barimu cyangwa abandi bakozi b’ishuri, ari ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge. Minisitiri Nsengiyumva, yavuze ko uwo ari we wese uzafatanwa inzoga n’ibiyobyabwenge azajya ahita yirukanwa ako kanya.
Avuga kuri izi ngamba, Minisitiri Nsengiyumva yagize ati, “Ishuri rigomba kuba ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara. Uzabifatanwa ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ishuri, umukozi wo mu gikoni, azahita yirukanwa. Abanyeshuri kuko tugomba gufasha abana, tuzakorana n’inzego z’ibanze tubafashirize hanze hatari mu ishuri.”
Ikindi cyagarutsweho na Minisitiri Joseph Nsengiyumva, ni imyitwarire y’abanyeshuri bamwe na bamwe, aho usanga bakorera ibikorwa by’urugomo ku mashuri, bakarwana, cyangwa bagakomeretsa bagenzi babo, rimwe na rimwe bagakubita n’abarimu babo. Minisitiri Nsengiyumva yakivuzeho agira ati, “Urundi rugero naguha ni nk’abana baza ku ishuri bakarwana, bagakomeretsa abandi, ugasanga umwana bararwanye arakomeretse agiye kwa muganga, ndetse agiye mu bitaro. Uretse n’ibyo hari n’abana bakubise abarimu. Ibintu byo kuzana urugomo ku ishuri rwo kurwana, gukubita abarimu, ntabwo bishobora kwihanganirwa. Uwo mwana na we azajya yirukanwa afashirizwe mu zindi gahunda hanze y’ishuri.”
Minisitiri Nsengiyumva, yongeyeho ko imyitwarire mibi nk’iyo idashobora kwihanganirwa, kuko umunyeshuri wakubise umwarimu ashobora no gutaha agakubita n’umubyeyi we, cyane ko abarimu n’abayobozi b’amashuri bafatwa nk’ababyeyi. Yagize ati, “Ntabwo twatoza abanyeshuri kujya baza ku ishuri ngo bahangane n’abarimu ngo tubyemere. Abo bantu bazajya bajya no mu rugo batangire gukubita ababyeyi. Ntabwo twabyemera.”
Minisitiri Joseph Nsengiyumva kandi, yanagarutse ku ngeso y’abanyeshuri bamwe na bamwe bitwaza za telefoni bakazijyana ku mashuri kugira ngo bakopere ibizamini. Minisitiri Nsengiyumva, yibukije ko umunyeshuri uzafatanwa telefoni mu kizamini agomba guhita ahabwa zeru, ndetse anashimangira ko kujyana telefoni ku ishuri muri rusange bitemewe. Yagize ati, “N’iyo yaba ari umwe cyangwa babiri bigomba kuvaho. Kuko ibyo dukora byose ngo tuzamure ireme ry’uburezi hatarimo ikinyabupfura ntabwo bizakunda.”
Abarimu na bo bibukijwe kunoza akazi kabo, bakarerera u Rwanda babishyizeho umutima n’imbaraga zabo, kuko uburezi bufite ireme ari bo ba mbere buheraho.