Irushanwa ryo gushaka itike ya AFCON 2027 rigiye gutangira

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2027, AFCON, iratangira ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, aho ibihugu 48 byo muri Afurika bizatangira guhatanira itike y’iri rushanwa.

Irushanwa ryo gushaka itike ya AFCON 2027 rigiye gutangira

Ibi bihugu byashyizwe mu matsinda 12, aho imikino ibanza izakinwa hagati ya tariki ya 24 Nzeri na 6 Ukwakira 2026. Muri iyi mikino ibanza hateganyijwe imikino 24.

Mu mikino izitabwaho harimo Côte d’Ivoire izakira Ghana, Misiri ikina na Angola, Maroc ikina na Gabon ndetse na Algeria izakina na Zambia.

U Rwanda ruherereye mu itsinda K hamwe na Mali, Liberia na Cape Verde. Ikipe y’u Rwanda izatangira urugendo rwo gushaka itike ikina na Liberia ku wa 25 Nzeri 2026.

Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, kuva ku wa 19 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2027. Ibi bihugu bitatu bizakira irushanwa byamaze kubona imyanya yabyo mu mikino ya nyuma, ariko bizakomeza gukina imikino yo gushaka itike.

Imikino yo gushaka itike izakomeza mu bice bitandukanye by’umwaka, naho imikino ya nyuma yo gushaka itike iteganyijwe muri Werurwe 2027.

Share