Ingengabihe y’umwaka w’amashuli 2026-2027 yamenyekanye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuli (NESA), cyatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuli wa 2026-2027, nk’uko bikubiye mu itangazo iki kigo cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuli 2026-2027 yamenyekanye.

Muri iryo tangazo, NESA yasabye abanyeshuli, ababyeyi ndetse n’abandi bantu bakora mu rwego rw’uburezi kumenya iyi ngengabihe ndetse no gutangira kwitegura hakiri kare, kugira ngo hatazagira imbogamizi igaragara mu kuyikurikiza.

Biteganyijwe ko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 7 Nzeli 2026, kikazarangira tariki 18 Ukuboza 2026, kikazagira ibyumweru 15. 

Igihembwe cya kabiri, kizatangira tariki 4 Mutarama 2027, kizarangire tariki 2 Mata 2027, kikazamara ibyumweru 13.

Igihembwe cya gatatu, kizatangira tariki 19 Mata 2027kizarangire tariki 2 Nyakanga 2027, kikazamara ibyumweru 11. 

Muri iyo ngengabihe kandi, biteganyijwe ko abiga amasomo y’imyuga ndetse na Siyansi bazakora ibizamini ngiro bya Leta kuva tariki 31 Gicurasi 2027 kugeza tariki 18 Kamena 2027,bakazabikora mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza, biteganyijwe ko bizatangira tariki 6 Nyakanga 2026, bikazarangira tariki 8 Nyakanga 2026 bikazamara iminsi itatu, naho ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro byose by’amashuli yisumbuye, byo biteganyijwe ko bizatangira tariki 14 Nyakanga 2026 bikazarangira tariki 23 Nyakanga 2026, bikazamara iminsi icumi.

Share