Urukiko rwo mu Bufaransa rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 cyahawe Eugène Rwamucyo nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Urukiko rw’ubujurire rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa, rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 cyahawe Dr. Eugène Rwamucyo, ku bwo guhamwa n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 cyahawe Eugène Rwamucyo nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 cyahawe Eugène Rwamucyo nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Urwo rukiko, rwashimangiye ko dr. Eugène Rwamucyo yagize uruhare runini mu gucura umugambi wo gukora Jenoside, urw’ibyaha bya Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. 

Nyuma yo kumuhamya ibyo byaha byose, urukiko rw’ubujurire rwa Rubanda rw’i Paris, rwashimangiye ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 Eugène Rwamucyo yakatiwe mu rubanza rwa mbere mu Kwakira 2024 kigumishwaho. 

Tariki 9 Kamena uyu mwaka, ni bwo hatangiye urubanza rw’ubujurire Eugène Rwamucyo yari yarajuririye uru rukiko, avuga ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu ntara y’Amajyepfo. 

Mu gihe cyo kumva impande zombi, abarokotse Jenoside n’abandi batangabuhamya, bagarutse ku ruhare Rwamucyo yagize mu bwicanyi bwakorewe muri Perefegitura ya Butare, ndetse n’ubushinjacyaha bugaragaza ko ibimenyetso byagaragarijwe mu rubanza, byerekana neza ko Rwamucyo yagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ndetse akaba umwe mu babwihutishije.

Ubuhamya ndetse n’izindi nyandiko z’urubanza zabitswe n’uru rukiko, byerekana ko Eugène Rwamucyo yitabiriye inama zategurirwagamo ubwicanyi. Ashinjwa kandi kwigenzurira ihambwa ry’Abatutsi babaga bamaze kwicwa, ndetse yanategekaga ko abakomeretse bahambwa bakiri bazima cyangwa bagatwikwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa, bwasabye uru rukiko kongera igihano Eugène Rwamucyo yakatiwe kigashyirwa ku myaka 30 y’igifungo. Ubwo busabe, bwatanzwe tariki 15 Nyakanga uyu mwaka, ubwo uru rubanza rwari ruri hafi gupfundikirwa. Uruhande rwa Eugène Rwamucyo n’abamuburanira, na rwo rwatanze impamvu z’ubujurire, rusaba ko Rwamucyo yagirwa umwere, ariko urukiko rwo rwafashe umwanzuro wo kugumishaho igihano Rwamucyo yahawe mu rubanza rwa mbere. 

Mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2009, urukiko rwa Gacaca rwa Huye, rwaburanishije Eugène Rwamucyo adahari, maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside, aho yahamijwe gutegura no koroshya ubwicanyi bwakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside, Eugène Rwamucyo yahunze u Rwanda, ahungira mu gihugu cya Côte d’Ivoire ari na ho yasabiye guhabwa icyemezo cy’uko ari impunzi binyuze mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ariko icyifuzo cye cyaranzwe. 

Nyuma yaje kujya mu Bufaransa, aho yahawe imyanya itandukanye mu bitaro bitandukanye byo muri icyo gihugu. Mu mwaka wa 2008, Eugène Rwamucyo yahawe akazi gahoraho mu bitaro biherereye mu gace kitwa Maubeuge, ariko aza guhagarikwa mu Kwakira 2009, ubwo amakuru y’uruhare Eugène Rwamucyo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga kumenyekana. 

Binyuze muri Polisi mpuzamahanga (Interpol), u Rwanda rwashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Eugène Rwamucyo mu mwaka wa 2007. Muri icyo gihe, umuryango wo mu Bufaransa ugamije ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bahabwa ubutabera ndetse n’abayigizemo uruhare bihishe mu Bufaransa bakagezwa imbere y’inkiko, umuryango uzwi nka Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda, wasabye ubutegetsi bw’Ubufaransa gutangiza iperereza kuri Rwamucyo.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2010, Polisi y’Ubufaransa yataye muri Yombi Eugène Rwamucyo, imufatira mu gace ka Sannois hafi ya Paris, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Jean-Bosco Barayagwiza, umwe mu bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Nubwo u Rwanda rwasabye Ubufaransa kohereza Rwamucyo mu Rwanda, urukiko rwa Versailles rwanze iki cyifuzo, ahubwo rutegeka ko ahita arekurwa, ibyakozwe muri Nzeri 2010.

Ubutegetsi bwo mu Bufaransa, bwafashe icyemezo cyo kumukoraho iperereza ubwabwo. Mu mwaka wa 2013, ubushinjacyaha bwatangije iperereza kuri Eugène Rwamucyo ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2020, ubushinjacyaha bwo muri icyo gihugu, bwanzuye ko Rwamucyo aburanishwa ku byaha bifitanye isano n’uruhare yashinjwaga yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, icyemezo cyashimangiwe n’urwego rukuru rushinzwe iby’iperereza mu Bufaransa mu mwaka wa 2022.

Share