U Rwanda Rurakataje mu Guteza Imbere Ubwenge Buhangano n’Ubushakashatsi Bwifashisha Ibyogajuru.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’isanzure (Rwanda Space Agency), Kaminuza y’u Rwanda na STAR.VISION yo mu Bushinwa, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubushakashatsi, uburezi no gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu ikoranabuhanga rijyanye n’isanzure.

U Rwanda Rurakataje mu Guteza Imbere Ubwenge Buhangano n’Ubushakashatsi Bwifashisha Ibyogajuru.

Aya masezerano, agamije kongerera abanyeshuri n’abashakashatsi b’Abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu mahugurwa yihariye, ku buryo bazabasha kubona amakuru atangwa n’ibyogajuru. 

STAR.VISION, yavuze ko ubu bufatanye buzibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikoreshwa mu bikorwa by’ibyogajuru, rikazagira uruhare mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukurikirana ibiza binyuranye nk’imyuzure, gutahura inkongi z’umuriro mu mashyamba no gutunganya imijyi.

Muri ubu bufatanye, abanyeshuri n’abashakashatsi bazajya babasha kubona amakuru atangwa n’ibyogajuru byitegereza isi, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gukora igerageza no kwerekana uko sisitemu z’ikoranabuhanga ry’isanzure zikora. Bazanabona amahirwe yo gukora ubushakashatsi bahuriyeho n’impuguke muri uru rwego. 

Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga, guteza imbere impano n’ubushobozi bw’Abanyarwanda no kongera umubare w’abafite ubumenyi bwihariye mu ikoranabuhanga rishingiye ku makuru atangwa n’ibyogajuru.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’isanzure, cyavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bw’igihugu mu bushakashatsi no guteza imbere ubumenyi bwihariye mu ikoranabuhanga ry’isanzure.

Cyagize kiti, “Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye mu kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guteza imbere impano n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga ry’isanzure. Buzatuma abanyeshuri n’abashakashatsi babona amahirwe yo kwigishwa byimbitse iri koranabuhanga, bikazatuma kubona amakuru atangwa n’ibyogajuru byoroha, ari na ko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ritera imbere.”

Aya masezerano, aje mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imari mu kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga ry’isanzure, rugamije guteza imbere ibisubizo bifatika byakoreshwa mu nzego zitandukanye z’ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Share