U Rwanda Rwoherereje Kenya Ubufasha Bwo Guhangana na Ebola.
U Rwanda rwohereje muri Kenya indege itwaye imiti yo guhangana n’icyorezo cya Ebola, dore ko abantu umunani ari bo bamaze kucyandura, kuva cyagera muri Kenya mu ntangiriro z’Uku kwezi kw’Ukwakira.
Ibi, byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Kenya Dr. Patrick Omwanda Amoth, binyuze mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’aho muri Kenya yitwa Citizen TV mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026.
Muri icyo kiganiro, Patrick Omwanda Amoth yagize ati, “Uyu munsi, twakiriye imiti, aho iyo ndege yari itwaye iyo miti yavuye mu Rwanda.”
Patrick Omwanda Amoth kandi, ni we wemeje ko muri icyo gihugu habonetse umurwayi wa munani wa Ebola, nyuma y’uko umugabo w’imyaka 49 y’amavuko apimwe na we bikemezwa ko yanduye.
Nk’uko Patrick Omwanda Amoth yabitangaje, ibipimo 38 ni byo byafashwe ejo hashize, ari na byo byagaragaje umuntu umwe wasanganywe icyorezo cya Ebola. Uwo basanzemo icyo cyorezo, ni umuganga wumvaga afite bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara birimo kubabara umutwe, kubabara mu mitsi ndetse no kugira umuriro mwinshi.
Patrick Omwanda Amoth, yavuze ko uwo muganga yahise ashyirwa mu kato, ubu akaba ari kwitabwaho n’inzego
Ibi, byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Kenya Dr. Patrick Omwanda Amoth, binyuze mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’aho muri Kenya yitwa Citizen TV mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026.
Muri icyo kiganiro, Patrick Omwanda Amoth yagize ati, “Uyu munsi, twakiriye imiti, aho iyo ndege yari itwaye iyo miti yavuye mu Rwanda.”
Patrick Omwanda Amoth kandi, ni we wemeje ko muri icyo gihugu habonetse umurwayi wa munani wa Ebola, nyuma y’uko umugabo w’imyaka 49 y’amavuko apimwe na we bikemezwa ko yanduye.
Nk’uko Patrick Omwanda Amoth yabitangaje, ibipimo 38 ni byo byafashwe ejo hashize, ari na byo byagaragaje umuntu umwe wasanganywe icyorezo cya Ebola. Uwo basanzemo icyo cyorezo, ni umuganga wumvaga afite bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara birimo kubabara umutwe, kubabara mu mitsi ndetse no kugira umuriro mwinshi.
Patrick Omwanda Amoth, yavuze ko uwo muganga yahise ashyirwa mu kato, ubu akaba ari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.
Uyu muyobozi, yavuze ko abarwaye iyi ndwara bose bari kwitabwaho byihariye, atanga n’amakuru y’icyizere, aho yongeyeho ko hari bamwe bari kugaragaza ibimenyetso byo koroherwa, kuko bari kugaragaza igabanuka ry’ubukana bw’ibimenyetso by’iyi ndwara.
Tariki 6 Ukwakira 2026, ni bwo igihugu cya Kenya cyemeje umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola, akaba ari umugabo wari ugeze muri Kenya avuye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Uwo murwayi wa mbere watangajwe muri Kenya, icyo cyorezo cyaje no kumuhitana.
Kugeza ubu, inzego z’ubuzima muri Kenya, zitangaza ko abarwaye icyo cyorezo, ari abaganga ndetse na bamwe mu bagize imiryango y’abasanzwemo icyo cyorezo mbere.
Ubufasha u Rwanda rwoherereje Kenya, bukubiye mu mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Uwo mubano, ukaba wibanda cyane ku butwererane bushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, umutekano ndetse n’iterambere ry’akarere.
Ibihugu byombi kandi, biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igituma ibihugu byombi bihuza imbaraga mu guhangana na bimwe mu bibazo byugarije akarere, harimo n’ubuzima rusange.