Perezida wa Amerika Donald Trump yahaye Iran amasaha 48 ngo ifungure ubunigo bwa Hormuz.
Perezida Trump, avuga ko ayo masaha nashira Iran idafunguye ubunigo bwa Hormuz, igihugu cye kizasenya ingomero zitanga amashanyarazi muri Iran.
Mu gisa no gusubiza, igihugu cya Iran cyemerewe amato yose kunyuzwa muri ubwo bunigo, uretse gusa amato y’abanzi b’icyo gihugu.
Kuwa gatanu tariki 20 Werurwe 2026, Perezida Trump, yari yashinje ibihugu binyamuryango by’umuryango wo gutabarana wa NATO kutamufasha kugira ngo ubunigo bwa Hormuz bufungurwe, ariko yongeraho ko azabyikorera we ubwe.
Kugeza ubu, nta muyobozi wa kimwe mu bihugu by’inshuti za Amerika wari wavuga ko ashyigikiye icyemezo cya Trump cyo guha igihugu cya Iran igihe ntarengwa cyo gufungura ubunigo bwa Hormuz, kuko nka minisitiri w’imibereho myiza mu Bwongereza Steve Reed, we yanze gusubiza itangazamakuru niba ashyigikiye cyangwa se adashyigikiye uruhande rwa perezida Trump, naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani, Toshimitsu Motegi, we yavuze ko igihugu cye gishobora gutekereza kohereza ingabo mu rwego rwo kurinda ubunigo bwa Hormuz, ariko mu gihe impande zombi zihanganye zaba zemeranyije guhagarika intambara.
Ubunigo bwa Hormuz, ni bwo bufatiye runini icuruzwa ry’ibikomoka kuri Peteroli ku isi, kuko bunyuzwaho hafi kimwe cya kane cya Peteroli icuruzwa ku isi yose.