Urukiko rwo mu Bufaransa, rwagumishijeho igihano cy’igifungo cya burundu cyakatiwe Umunyarwanda Phillippe Hategekimana.

Umunyarwanda Phillippe Hategekimana wari umupolisi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yari yarajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe mu rubanza rwa mbere, ariko ubujurire bwe bwateshejwe agaciro.

Urukiko rwo mu Bufaransa, rwagumishijeho igihano cy’igifungo cya burundu cyakatiwe Umunyarwanda Phillippe Hategekimana.

Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa ruzwi nka Cour d’Assises, rwari rwaramukatiye igihano cy’igifungo cya Burundu mu mwaka wa 2023, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko aza kubijuririra mu mwaka wakurikiyeho.

Ibyo byaha byosePhillippe Hategekimana yahamijwe, bihuzwa n’ubwicanyi bwakorewe i Nyanza, i Nyabubare, i Nyamure, i Ntyazo, ndetse no ku kigo cya ISAR Songa.

Uyu mugabo, yahamijwe kuba yarategetse abapolisi yari ayoboye kwica Abatutsi ndetse no gutegura ibitero byahurizaga hamwe abapolisi n’interahamwe kuri za bariyeri.

Phillippe Hategekimana w’imyaka 69 y’amavuko nyuma y’uko ahunze u Rwanda, yagiye mu Bufaransa yiyita izina rya Phillippe Manier, aho yasabiye akanahabwa icyangombwa cy’uko ari impunzi, ndetse aza no gukora nk’ushinzwe umutekano muri Kaminuza iri mu mujyi wa Rennes, ndetse nyuma yaje no guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu mwaka wa 2005.

Nyuma y’uko urubanza rwe rupfundikiwe burundu, Phillippe Hategekimana yahise aba Umunyarwanda wa kane uciriwe urubanza rudashobora kujuririrwa mu nkiko zo mu Bufaransa, ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

 

Share