Abahatanira kuyobora Loni barahurira mu kiganiro mpaka.

Abakandida batandatu bahatanira umwanya w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye barahurira mu kiganiro mpaka kigomba kunyuzwa kuri televiziyo, icyumweru kimwe mbere y’uko akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ku isi gakora amatora.

Abahatanira kuyobora Loni barahurira mu kiganiro mpaka.
Abahatanira kuyobora Loni barahurira mu kiganiro mpaka.

Icyo kiganiro mpaka, biteganyijwe ko kigomba kuba kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2026, kikabera ku nyubako ikoreramo Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kigatangira saa kumi n’imwe ku masaha ya New York, ni ukuvuga saa tanu z’ijoro ku masaha y’i Kigali, kikaza kumara iminota 90.

Muri icyo kiganiro mpaka, abo bakandida bose, barahatwa ibibazo n’abadipolomate, abakozi b’Umuryango w’Abibumbyen’abahagarariye sosiyete sivile.

Umukuru w’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Umudagekazi Annalena Baerbock, yavuze ko icyo kiganiro ari amahirwe akomeye yo kumenya icyerekezo cya buri mukandida. Yagize ati, “Iki kiganiro, kiratanga amahirwe akomeye yo guhanganisha ibitekerezo, kumenya iby’ibanze n’icyerekezo cy’ubuyobozi bwa buri mukandida kuri uyu mwanya ufatwa nk’umwe mu myanya y’ingirakamaro kurusha indi yose ku isi.” 

Yakomeje agira ati, “Muri iki gihe isi ikomeje gucikamo ibice, Umuryango w’Abibumbye ntukeneye umuyobozi wihariye uzatuma uyu Muryango ujyana n’ikinyejana cya 21 gusa, ahubwo ukeneye umuyobozi wifitemo umuco wo kudaheza, ndetse kandi akaba yiteguye kurinda inshingano n’uburenganzira bw’Umuryango w’Abibumbye kandi akanarinda inkingi eshatu ziwugize.”

Amatora y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, aje mu gihe uyu Muryango uhanganye n’ibibazo by’umutungo no gutakarizwa icyizere n’abanyamuryango bamwe na bamwe, aho nk’ubutegetsi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, bukomeje gushinja uyu Muryango gusesagura, kwisuzuguza no kutagera ku ntego zawo.

Kugeza ubu, Leta zunze ubumwe za Amerika zisaba uyu Muryango kwibanda cyane ku gukurikiza inkingi imwe yawo ari yo “amahoro n’umutekano”, ariko ibindi bihugu binyamuryango na byo bigashimangira ko izindi nkingi zawo ebyiri ari zo “uburenganzira bwa Muntu” n’”iterambere” ari ingirakamaro.

Abakandida bahatanira umwanya w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ni Michelle Bachelet ukomoka mu gihugu cya Chile, Maria Fernanda Espinosa ukomoka mu gihugu cya Ecuador, Rafael Grossi ukomoka mu gihugu cya Argentina, Rebeca Grynspan ukomoka mu gihugu cya Costa Rica, Carolyn Rodrigues-Birkett ukomoka muri Guyana ndetse na Macky Sall ukomoka mu gihugu cya Senegal.

Biteganyijwe ko ibihugu 15 bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kazaterana mu ibanga rikomeye kuwa 30 Nyakanga 2026, maze bigatora umukandida byifuza ko yaba umunyamabanga mukuru w’uyu muryango. Nyuma, y’iryo tora, hazakurikiraho andi matora azakorwa kugeza ubwo umukandida umwe agize amajwi 9kandi mu bihugu bitanu bifite icyicaro gihoraho muri ako kanama binafite ububasha bwo gutambamira imyanzuro y’ako kanama nta gitoye gitambamira iryo tora.

Ubwo umukandida watsinze azaba yabonetse, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kazamwoherereza inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo imwemeze. Mu gihe yakwemezwa, biteganyijwe ko azasimbura Antonio Guteres ku nshingano tariki 1 Mutarama 2027.

Share